Nyanza: Ese imishinga ikomeye iherutse gushyirwa hanze n’Akarere yakwizerwa ku ruhe rugero?

243

Hari imishinga iremereye iherutse gushyirwa hanze n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, benshi bakavuga ko amahirwe yo gusohora kwayo abarirwa ku mashyi.

Hagati mu kwezi kwa 2024 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwashyize hanze imishinga iremereye igera kuri 6, imishinga bivugwa ko yiteze kuzamura imibereho myiza y’abaturage batuye mu Karere ka Nyanza.

Imishinga itandatu yeretswe itangazamakuru harimo uwo kubaka gare, kubaka stade olympique, kubaka isoko rigezweho, n’indi igera kuri itatu, ariko yose iremereye, ndetse iramutse koko iushyizwe mu bikorwa, yazamura iterambere ry’Akarere ka Nyanza, kamwe mu turere tudakura na busa ugereranije n’utundi.

Iyi mishinga iremereye kuri uru rugero ikimara kujya hanze, ndetse hanamurikwa n’ibishushanyo mbonera nabyo bivugwa ko byatwaye amamiliyoni atari make, hatabariwemo n’ibihumbi bitari bike nabyo byashowe mu itangazamakuru ryagombaga kubyogeza, bamwe mu baturage cyane cyane abo mu mujyi wa Nyanza na bamwe mu mvukira zo muri ako Karere ariko batakihaba kubera gushakisha imibereho batunguwe n’ayo makuru cyane ko kugeza kuri ino taliki twandikiyeho iyi nkuru nta kimenyetso na kimwe kijyanye n’imyiteguro gihari mu gihe Akarere kavuze ko izatangirana n’umwaka utaha; gusa n’ubwo bimeze bimeze bityo, hari abavuga ko batatunguwe n’iyo mvugo y’abayobozi babo kuko bayibwirwa buri gihe cyane cyane iyo umwaka ugeze hagati, uyu witwa NDAGIJIMANA Pierre uvuga ko akora umwuga wo gutwara abantu I Nyanza  ati:”Jye sinatunguwe na gato, ahubwo bari batinze kuko ubundi iki gipindi bakidutera buri ntangiriro z’ukwezi kwa munani, turabimenyereye, nta gishya, ni gahunda yatangiye guhera mu mwaka wa 2017”

Undi mubyeyi twasanze mu isoko ry’I Nyanza ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yagize ati:”Jye byambereye bishya, ndi umwe mu bayobozi b’iri soko, kugeza ubu ntacyo Akarere karatubwira, yewe nushaka ubaze n’undi wese hano mu isoko umubaze arakubwira, n’uwo usanga abizi arakubwira ko atabyizeye na gato

Meya NTAZINDA Erasme uyobora Akarere ka Nyanza

Ni iki gituma abantu bakomeza gushidikanya kuri ino mishanga ku buryo bamwe bavuga ko ari igipindi?

Ubundi uko imishinga yari ikoze, n’uburyo yasobanuwe byari ibintu byiza ndetse buri muturage yakagombye kwishimira, gusa impungenge ihari ni urugero rwo kubyizera, kuko bamwe mu baturage bavuga ko imyinshi mu mishinga yagiye itegurwa n’akarere yagiye iherera mu magambo, ndetse imwe n’imwe ikaba yaribagiranye.

Imwe mu mpamvu zituma abantu babishidikanyaho, ni uko mu myaka hafi umunani ishize nta gikorwa remezo na kimwe kigaragara, cyo kwirata cyubatswe mu Karere ka Nyanza, uwitwa Mugwiza utuye ahazwi nko ku Bigega ati:”Ibi bintu se wabyizera ute? Niki kindi se cyigeze gikorwa ku buryo washingiraho wizera ko ibi bizasohora? Ubu ni ikihe gikorwaremezo warata koko mu ruhando rw’utundi Turere? Iwacu imvugo ikwiriye kuba ingiro nk’uko duhora tubitozwa na perezida, uziko ari za kaburimbo zo mu ma karitiye, yewe n’icyicaro cy’akarere byose byubatswe kubwa Budara, n’imihanda babeshyabeshya ngo basubiyemo nayo imaze kuzamo ibinogo mu myaka itanu gusa

Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2017 bijejwe gukorerwa umuhanda Nyanza-Nyamagabe, ariko kugeza ubu ntiwubatswe, yongera atanga urugero rwa Sitade Perezida yemereye abanye Nyanza ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, ku buryo hari abavuga ko yimuriwe i Muhanga na Ruhango, ibi bigaterwa ahari n’uburangare bwa zimwe mu nzego z’ibanze z’Akarere.

Iyi niyo gare n’isoko by’Akarere ka Nyanza, ibintu Abanayenyanza babona nk’igisebo ku Karere kabo
Ibi ni ibishushanyo mbonera byatwaye akayabo k’amafaranga, ibi bigaragaza uburyo Gare izaba imeze
Ku Bigega, ahavugwaga ko hashobora ggushyirwa gare, ariko kugeza ubu n’abahatuye ntibazi iby’ayo makuru (Photo:Igihe)

Iby’iyi Stade nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abanye-Nyanza ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, biravugwa ko kugeza ubu Ubuyobozi bw’Akarere bwananiwe guha ababishinzwe ingengo y’imari ikenewe, Akarere kakaba kandi karananiwe kwemeza neza neza aho iyo stade yakubakwa, biravugwa ko n’aho bigeze kwemeza ko izubakwa mu murenge wa Rwabicuma ahazwi nk’i Mushirarungu kugeza ubu bake mu bahawe ingurane y’aho Stade yari kuzubakwa bongeye kandi bihingira aho Akarere kabishyuriye, abandi bo bakaba barabujijwe guhinga ngo bategereze bazahabwe ingurane y’ubutaka bwabo ariko kugeza ubu imyaka ibaye itandatu batishyurwa kandi barabujijwe kugira icyo bakorera mui masambu yabo, aba mu kwa gatandatu gushize banyujije ikibazo cyabo ku nkuru ya RadioTV, maze meya Ntazinda avuga ko mu minsi ya vuba bazahabwa ingurane z’ibyabo, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere, ndetse baravuga ko nta cyizere gihari ko bazayahabwa.

Agasozi ka Mushirarungu ahari hateganijwe kubakwa sitade, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza itangira ry’imirimo

Ikindi gikomeje gutuma abaturage batizera ishyirwa mu bikorwa y’imwe muri iyo mishanga, ni uko hari umushinga wo kubaka isoko na gare, ndetse ko imirimo izatangirana n’intango z’ukwa mbere gutaha nk’uko byavuzwe n’ubuyobozi, gusa ibitangaje ni uko abayobozi ndetse n’abakorera mu isoko isoko batazi ayo makuru, ndetse na bamwe mu bakoresha gare ifatanye n’isoko bakaba bavuga ko ayo makuru ari mashya kuri bo kuko nta rwego na rumwe rwa Leta rwari rwababwira iby’iyo nkuru.

Uyu ati:”Nonese koko ibyo nibyo? Turi mu kwa cumi tukaba tutarabwirwa ayo makuru? Ntituzi aho tuzimurirwa, ubanza ari ibihuha nk’ibindi byose, cyakora twubakiwe gare bitari amagambo twashima cyane”  Iby’iri soko nabyo byatangiye kuvugwa ndetse binemezwa na Nyobozi y’Akarere mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa cumi, mu kiganiro n’itangazamakuru, Meya yavuze ko imirimo yo kubaka isoko yagombaga gutangira muri mutarama 2019, ariko ntibyakunze, yongeye kugaruka ku kibazo cy’isoko mu mwaka w’2021 ubwo abamugaye barikoreramo babazaga ikibazo cy’uko babangamirwa no kurira ingazi zo hejuru, icyo gihe nabwo ubuyobozi bwavuze ko mu mwaka utaha wa 2022 isoko rigiye gusenywa hakubakwa irindi rijyanye n’igihe ndetse rizubahiriza uburenganzira bw’abamugaye, icyo gihe bavuze ko isoko rizajyanirana na gare nshya igezweho, ariko kugeza ubu byabaye nka ya mabati.

Iyi mvugo na none niyo yongeye gukoreshwa mu mpera z’uwo mwaka nyine, bavuze ko isoko na gare bigiye kubakwa guhera muri gashyantare 2023, uwo mwaka nawo wararangiye ata na kimwe gikozwe, ndetse amakuru ahari kandi yizewe ni uko kugeza ubu njyanama na nyobozi zitari zumvikana aho gare izashyirwa, ibintu ngo bikomeje gutera umwuka mubi hagati y’izo nzego ebyiri, yewe nta n’ubwo haremezwa aho isoko rizaba ryimuriwe mu gihe imirimo izaba iri gukorwa, ibi byose abaturage bakabishingiraho bavuga ko nabwo bizaba nka mbere, ndetse ko nta cyizere gihari ko bizakorwa, umwe mu bakozi bakorera Akarere ka Nyanza yagize ati:”Gushoboka byashoboka kuko igihugu cyageze kuri byinshi, gusa hano iwacu ubanza bigoye, yewe hari na benshi dukorana hano batabyumva cyangwa ngo babe babyemera, ishyirwa mu bikorwa by’iriya mishinga riragoye, noneho kuvuga ko imirimo yose izatangira mu kwa mbere byo ntibyakunda, keretse hakozwe ibitangaza

Yakomeje ati:”Byakunda bite mu gihe bavuga ko gare izaba ku bigega ariko kugeza ubu nta expropriation irakorwa? Yewe na ba nyir’ubutaka ntibarabimenyeshwa, kubakwa ko bizubakwa kuko tutazakomeza gukoresha gare n’isoko bimeze kuriya, ni ikibazo cy’igihe gusa”

Kugeza ubu benshi mu banyenyanza baremeza ko bari kumwe n’ubuyobozi bwabo, ndetse ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Akarere kabo mu gihe cyose byashoboka, gusa bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bayobozi babaturaho ibintu batagishijwe inama, bakabizeza ibitangaza bigafata imyaka baba mu cyuka gusa.

Yewe, hari n’ababihuza n’umwuka mubi umaze igihe kitari gito hagati ya njyanama na nyobozi bigatuma imwe mu mishinga idindira, biravugwa y’uko hamaze igihe kitari gito harimo umwuka w’ihangana hagati y’izo nzego, ibintu byabangamiye cyane umunyamabanga nshingwabikorwa mushya wari witezweho guhindura ibitari bike ariko akananizwa n’abayobozi be ngo batiyumvisha uburyo ari aho kuri uwo mwanya.

Gusa uko biri kose, abanyenyanza barifuza ko Akarere kabo nako katera imbere nk’utundi turere twose tw’umujyi, kandi bakavuga ko biteguye gufatanya na Perezida wa Repubulika kuri ino manda kugira ngo ibyo yazeranije Abanyarwanda bigerweho.

Ubwo Perezida wa Repubulika yiyamamarizaga kuyobora igihugu, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya hagati yabo ndetse bagafatanya n’abaturage bo bagenerwabikorwa, kandi ko bakwiye kujya bagishwa inama mu gihe Akarere kari guhiga ibyo kazakora.

Twagerageje kuvugana na Meya Ntazinda Erasme kuri iki kibazo, ariko igihe twagerageje kumuvugisha ku murongo wa terefone ye, yaduhaye ubutumwa bugira buti:”Can I call you later?” hashize nk’amasaha abiri twongeye, ariko ntiyacamo.  

Comments are closed.