Rulindo:Diregiteri uhanganye n’umwungirije uvugako akomeye muri FPR ntacyo byamukoraho

358

Mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Shyorongi akagari ka Kijabagwe, ku ishuri rya GS Musenyi umuyobozi w’Ishuri wungirije ushinzwe amasomo ari mu mazi abira nyuma yo gutanga amakuru y’ubujura bukorerwa mu kigo n’amanyanga yabaye mu masoko,none uyu munsi akaba abizira.

Ni ibibazo byagaragajwe mu bihe bitandukanye n’uwitwa Nkurunziza Patrick,akaba ari n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iri shuri rya GS Musenyi riherereye mu murenge wa Shyorongi aho yagaragarije urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB n’akarere ka Rulindo, ibyaha byakozwe na Diregiteri Karihungu Evariste aho yasinyishaga uyu bakorana ku gahato ku nyandiko z’amasoko yatanzwe mu manyanga.

Ni ibyagiye bigaragara ko inzego bireba zose zagiye zibigendamo biguru ntege kuko nta perereza ryimbitse ryakozwe ndetse ngo hanarebwe intandaro y’ibyagaragajwe byose,ahubwo hagiye habamo kwigamba kwa Karihungu aho agenda avuga ko ibyakozwe byose ntacyo byatanga ndetse nta n’icyo yakorwaho ngo kuko azwi muri FPR[aba muri Komite ya Disipuline].

Ku ruhande rw’abashyikirijwe ikirego naho hibazwa impamvu byaba byarasinziriye kugeza magingo aya uwatanze amakuru n’ikirego akaba agenda abizira ndetse we akanavuga ko ahora ashakirwa impamvu zimwirukanisha mu kazi.

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2024, nyuma y’uko uyu Nkurunziza Patrick abonye ko akomeje gutereranwa yatabaje Minisitiri w’Uburezi mu ibaruwa yamwandikiye BWIZA ifitiye kopi,Ati:” Mubyukuri Nyakubahwa minister nihutiye kubimenyesha Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo hamwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB GITEGA ANTICORRUPTION) ,ariko nkaba mbona bikomeje kungiraho ingaruka zitandukanye zirimo kubuzwa umudendezo n’inkeke mukazi bityo bikabangamira gukora akazi kanjye ariyo mpamvu mbisunze nsaba kurenganurwa cyane ko bitari ubwa mbere bimbayeho kuko n’ubushize byabaye nabigaragaza nkahita mpabwa mutation.

Bamwe mu bazi iki kibazo baganiriye na BWIZA batifuje ko imyirondoro yabo yajya ahabona bose bahuriza ku kijyanye no gutanga amakuru y’ibibera aho bakorera aho bavuga ko bashingiye ku biba kuri Patrick bafashe umwanzuro wo kuzajya bicecekera bakaruca bakarumira,mu gihe babonye uwiba cyangwa anyereza umutungo bazajya banuma ngo niyo masomo bize.

Ubwo bakoraga iyi nkuru bagerageje kuvugana na bamwe mu bayobozi bamenye iki kibazo ntibyakunda.

Src:Bwiza.com

Comments are closed.