BAMPORIKI na Gasana Emmanuel bari mu baraye bahawe imbabazi na perezida wa Repubulika

1,370

Perezida wa Repubulika yaraye ahaye imbabazi abari abagororwa bari barakatiwe n’inkiko, muri bo harimo abagabo babiri bazwi cyane muri politiki y’u Rwanda aribo Bwana BAMPORIKI Edouard na Rtd Emmanuel Gasana wahoze ari guverineri y’intara y’amajyepfo.

Aba bombi bari barahamijwe ibyaha n’inkiko ndetse zibaha n’ibihano bijyanye n’uko itegeko ribigena.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’inkiko n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2.017 bakatiwe n’Inkiko.”

Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Comments are closed.