Gisagara: Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari hatashywe ivuriro n’isoko rya kijyambere
Mu kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu, mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo hatashwe ibikorwa by’iterambere birimo ivuriro n’isoko rya Kijyambere, abaturage bakaba bemeza ko ibi bikorwa ari umusaruro w’imiyoborere myiza n’ubutwari bwaranze ababuharaniye.
Gutaha ibikorwa by’iterambere hanizihizwa umunsi w’intwari z’igihugu mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo, abaturage begerejwe ibi bikorwaremezo birimo ivuriro ry’ibanze rya Gitega n’isoko rya Kijyambere rya Agatunda, bavuga ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bije ari igisubizo kuko abakeneraga ubuvuzi bagorwaga no kububona bitewe n’ubwinshi bw’abarwayi bahuriraga ku kigo nderabuzima cya Kibayi.
Bavuga kandi ko ngo n’isoko bari bafite ritubakiye ryatezaga igihombo abarikoreramo.
Depite Uwingabe Solange wifatanije n’abaturage ba Mukindo gutaha ibikorwa by’iterambere no kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu, yibukije abaturage ko ibikorwa by’iterambere bagenda begerezwa aribo bagomba kubirinda babibyaza umusaruro.
Ibikorwa byatashwe kuri uyu munsi mu Karere ka Gisagara harimo ivuriro rito rya Gitega rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 ku munsi, rikazajya ritangirwamo serivisi zisanzwe zitangwa n’amavuriro y’ibanze hakiyongeraho serivisi zo kuvura amenyo no kuyakura, kuvura amaso, kuboneza urubyaro no kubyaza.
Ni mu gihe isoko rya Kijyambere ry’agatunda ryo zifite ibisima byo gucururizaho bigera kuri 280.
Hanorojwe inka imiryango 7 muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Comments are closed.