Umutwe wa M23 watangaje ko wumvise ugataka kw’abaturage b’i Bukavu

2,405

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryumvise ugutakamba kw’abaturage b’i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho Ingabo za Leta FARDC n’abambari bazo barimo Wazalendo ma FDLR bakomeje ubwicanyi n’ubwambuzi. 

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko Sosiyete Sivile ikorera i Bukavu itangaje ko mu cyumweru gishize abasivili barenga 10 bishwe n’ingabo za FARDC na Wazalendo mu Mujyi wa Kavumu uherereye mu Majyaruguru ya Bukavu. 

Mu bishwe harimo abasivili barindwi bari biyicariye mu kabare mu masaha y’umugoroba, bikavugwa ko abasirikare ba FARDC banasize basahuye igiturage cy’aho hantu. 

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo Nestor Mavudisa, yahakanye ibyatangajwe mu gihe hanabaye imyigaragambyo y’abaturage ku Biro bya Guverineri w’iyo Ntara bagaha abo basirikare ba FARDC amasaha 48 yo kubahambiriza kuko babamereye nabi. 

Hagati aho, biravugwa ko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye urugendo rwo kubohora abaturage b’i Bukavu haherewe mu Mujyi wa Nyabibwe uherereye mu Bilometero 70 uturutse i Bukavu

Comments are closed.