Guverinoma yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye abantu 20

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi bagakomereka.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri, ni iya bisi yari itwaye abagenzi 52 mu muhanda Kigali-Rubavu, aho yageze mu Murenge wa Rusiga, Akarere Rulindo, ikamanuka ku musozi.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Guverinoma itanga ubufasha ku miryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye muri iyi mpanuka.
Guverinoma y’u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo mu muhanda.
Itangazo ryakomeje riti:”Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.”Polisi y’Igihugu ivuga ko iyi mpanuka y’imodoka ya Sosiyete ya International Express yarenze umuhanda ikamanuka mu manga muri metero zigera muri 800 uvuye ku muhanda wa kaburimbo.
Comments are closed.