Abanyarwanda n’abanyamulenge bari i Burundi bari mu kaga

1,531

Hari amakuru avuga ko Abanyarwanda benshi n’Abanyamulenge batuye cyangwa bakorera mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi no mu nkengero zaho, bari gufatwa bagatwarwa mu modoka za gisirikare bakajyanwa mu Ntara ya Gihanga n’iya Bubanza.

Iri tabwa muri yombi ry’aba Banyarwanda n’Abanyamulenge, rikurikiye ibiherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye ahamagararira Imbonerakure n’abaturage muri rusange kwitegura gutera u Rwanda.

Ibi kandi bibaye mu gihe muri icyo gihugu hari byinshi bitifashe neza birimo ibirebana n’imibereho myiza n’ubukungu, amakimbirane mu bya politike, ndetse n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’inzego z’ibanze, ategerejwe muri Gicurasi 2025.

Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hasakazwa amashusho, abaturage bivugwa ko ari Abanyamulenge bo muri RDC baba mu Burundi n’abandi bavuga Ikinyarwanda bashorewe na Polisi y’u Burundi, bikavugwa ko bari bagiye guhurizwa kuri stade itavuzwe izina.

Abafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura ngo babwirwaga ko bari gufasha u Rwanda, amakuru y’ibihimbano ubona ko ashingiye ku ngengabitekerezo ishingiye ku bwoko.

Me Moïse Nyarugabo wabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 15 Gashyantare 2025, yandikiye Perezida Ndayishimiye ibaruwa ifunguye, asaba ko uburenganzira bw’Abanye-Congo b’impunzi baba mu Burundi bwakubahwa.

Abinyujije kuri X, uyu munyamategeko yagaragaje ko abo bantu bari kugirirwa nabi ndetse bagafungwa bazira ubusa.

Ati:“Perezida wa Repubulika y’u Burundi, nkoherereje ubu butumwa nk’uburyo bwo kukugezaho byihuse ibijyanye n’igikorwa cyateguwe cyo gufunga Abanyamulenge mu buryo bwa rusange.”

Nyarugabo yagaragaje ko bamwe mu bari gufungwa bakiriwe nk’impunzi mu myaka myinshi ishize abandi bakirwa muri ibi bihe RDC iri mu bibazo bikomeye mu gihe abandi bagiye guturayo ku mpamvu zitandukanye.

Nyarugabo yagarutse ku butumwa bumaze iminsi buzenguruka bugaragaza Abanyamulenge nk’abanzi, abantu babi ndetse ko Abarundi bakwiriye kwigengesera no kubikiza, yerekana ko ari mvugo ziteye inkeke zishobora gutuma ubuzima bw’Abanyamulenge bujya mu kaga.

Comments are closed.