Ingabo zo mu mutwe wa M23 zigaruriye umujyi wa Kamanyola

1,439

Abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi muto wa Kamanyola uri ku mupaka wa DR Congo, u Burundi n’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa kabiri, nk’uko abahatuye babivuga.

Kamanyola muri teritwari ya Walungu iri ku ntera kilometero 45 mu majyepfo ya Bukavu na kilometero zigera kuri 70 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira ku kiyaga cya Tanganyika.

Radio RFI ivuga ko ku wa kabiri habaye imirwano hagati ya M23 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse i Kamanyola mbere y’uko izo ngabo zisubira inyuma.

Ingabo za DR Congo zavuye i Bukavu n’izari ku mupaka wa Kamanyola bivugwa ko hashize iminsi zarahungiye mu mujyi wa Uvira mu majyepfo.

Kamanyola ni agace kari mu kibaya cya Rusizi gafite amateka y’imirwano ikomeye yahabereye mu 1964 ubwo ingabo za Armée Nationale Congolaise za Mobutu Sese Seko zatsindaga zikarangiza ukwigomeka kw’inyeshyamba za Pierre Mulele. Muri uyu mujyi hari ishusho nini y’abasirikare yibutsa ayo mateka.

Kamanyola yari izwi nk’umujyi ukundwa byihariye n’uwari Perezida Mobutu Sese Seko, ndetse stade nini muri DR Congo Stade des Martyrs de la Pentecôte ijyamo abantu barenga 80,000 icyuzura mu 1994 yiswe Stade Kamanyola, iryo zina rihindurwa mu 1997 Mobutu akuwe ku butegetsi.

Comments are closed.