Kamonyi: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abanyeshuri 13

1,324

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugarika, habereye impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri (School bus) n’ikamyo yavaga mu Karere ka Muhanga itwaye imbaho, abana 13 barakomereka, barimo batatu bakomeretse bikomeye.

Amakuru yemezwa n’umuyobozi w’ishuri rya Elite Parents School abo bana bigagaho, Tuyizere Oswald, avuga ko iyo mpanuka yabereye ahazwi nko ku Mugomero, ubwo imodoka itwara abanyeshuri yari ihagaze barimo binjiramo, iyo kamyo ikaza ikahabasanga ikabagonga.

Agira ati:”Ikamyo yasanze abana barimo kwijira muri bisi yabo, irabagonga ku bw’amahirwe nta wacitse ukuguru, nta wacitse ukuboko, ku buryo hari n’abatangiye gusezererwa kwa muganga“.

Tuyizere avuga ko byabaye mu gitondo ubwo abana berekezaga ku ishuri, ababyeyi bakaba bamenyeshejwe amakuru y’abana babo, bakaba bari hamwe kwa muganga, ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri buri kubitaho n’abaganga.

Tuyizere avuga ko abana batatu ari bo bababaye cyane bakaba bajyanwe ku bitaro bya CHUK i Kigali, abandi bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko bamenye ayo makuru inzego z’Umutekano zikuhutira gutabara, ariko hataramenyekana icyaba cyateye iyo mpanuka, agasaba abakoresha umuhanda gukomeza kwitwararika mu gihe mu muhanda harimo umubyigano w’ibinyabiziga.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko ikamyo yamanukaga yataye umuhanda, ikagonga imodoka itwara abanyeshuri aho yari ihagaze ibinjizamo.

Umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga ukunze kuberamo impanuka za hato na hato, ziterwa n’amakamyo apakiye imizigo agonga izindi modoka, abantu bakahasiga ubuzima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukaba butangaza ko igisubizo kirambye ari ikorwa ry’umuhanda Kigali-Muhanga, aho uzaba ufite ibisate bibiri bibiri biteganye, bityo umubyigano w’ibinyabiziga ukagabanuka.

Mayor Nahayo avuga ko amakuru ahari ari uko umwaka wa 2025, uzarangira hari imirimo yatangiye gukorwa.

Comments are closed.