TRANSIFERI I BURAYI: VAN DJIK, MODRIC NA BENNACER KU MPAPURO Z’IMBERE.

1,715
kwibuka31

Van Djik arongererwa amasezerano, Modric ari hafi kugura ikipe mu bwongereza, Bennacer arashaka gukomereza umwuga we muri Marseille.

Nyuma y’uko Mohammed Salah yongerewe amasezerano mu ikipe ya Liverpool, Virgil Van Djik, kapiteni w’iyi kipe niwe utahiwe. Ni nyuma y’uko bitangajwe ko yamaze kumvikana n’Iyi kipe iri hafi gutwara igikombe cya Shampiona cy’uyu mwaka mu gihe Arsenal bagihanganiye yatakaza umukino ifite mu mpera z’iki cyumweru maze Liverpool ikawutsinda, cyangwa bakazategereza umunsi wa shampiyona ukurikiyeho.

Virgil Van Djik araza guhabwa amasezerano vuba

Uyu myugariro wa Liverpool bivugwa ko azongezwa imyaka ibiri ku masezerano yari afite yagombaga kuzarangirana n’iyi mpeshyi ya 2025, akaba yanugwanugwaga n’amakipe yo mu barabu ndetse n’andi yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Luca Modric aritegura gushora imigabane muri swansea city

Uyu munya Croatia witegura kuzuza imyaka 40 muri Nzeri, arateganya gushora muri iyi kipe yo muri Pays de Gales ikina cyiciro cya kabiri mu Bwongereza. Uyu mukinnyi ufite amasezerano mu ikipe ya Real Madrid azarangirana n’imeshyi y’uyu mwaka, avuga ko ntacyo bizangiza ku mikinire ye, dore ko ateganya gusoreza ruhago muri iyi kipe bakunze kwita abami ba Champions League, dore ko ri na yo yatwaye iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kenshi.

Luka Modric witegura kugura imigabane muri Swansea city yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza

Luka yahisemo kugura imigabane iri munsi ys 50% muri iyi kipe kuri ubu yicaye ku mwanya wa 12 mu cyiciro ikinamo. Mu Gushyingo kwa 2024, abanyamigabane b’iyi kipe aribo Jason Levien na Steve Kaplan, bagurishije imigabane yayo nyuma y’imyaka 8 bari bamaze muri iyi kipe ari abafatanyabikorwa.

Ismaël Bennacer ari hafi gutangazwa nk’umukinnyi uzagumana na Marseille nyuma yo kubona itike yo gukina imikino y’Iburayi.

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Olympique Marseille mu gihugu cy’Ubufaransa atijwe na AC Milan yo mu Butaliyani, Bennacer ari hafi kwemezwa nk’umukinnyi uzagumana n’iyi kipe ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Ismaël Bennacer ari hafi gutangazwa nk’umukinnyi wa Olympique Marseille

Mbere y’uko atizwa, hari ingingo yavugaga ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 ashobora kugurwa miliyoni €12 mu gihe iyi kipe yamushima. Ibi bisa n’aho kuri iyi kipe yo mu mugi wa Marseille, uru rubanza rwabaye urucabana, kuko yabafashije kwitwara neza, bakaba bizeye itike yo gukina imikino ya UEFA Champions League umwaka utaha.

Nk’uko umunyamakuru Tavolieri abivuga, Marseille izabyemeza imaze kwizera bidasubirwaho ko izakina iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu mashampiyona akinamo mu bihugu byayo.

Comments are closed.