FIREBOY DML: UWO NDIWE MBIKESHA OLOMIDE.

657
kwibuka31

Fireboy DML yavuze ukuntu Olamide yamuhinduriye ubuzima nyuma yo gusinyishwa muri Label ye.

Ni mu kiganiro 90’s baby show yakoreye kuri YouTube, ubwo yamamazaga umuzingo mushya w’indirimbo yitegura gusohora vuba aha, akaboneraho no kuvuga ukuntu yasinyishijwe na Olamide maze ubuzima bwe bugahinduka kuva ubwo.

Ibyatangaje benshi ni uko yavuze ko yasinyishirijwe kuri whatsapp, bitasabye ibiganiro birebire. Fireboy avuga ko n’ubusanzwe yari umufana w’uyu munyamuziki ukomeye muri Nijeriya, wanazamuye impano nyinshi, bityo uwo yabonaga mesaje imubaza niba yakwishimira gusinya muri Label ya Olamide, atazuyaje.

Abaijwe niba atajya acyocyorana n’umuvandimwe we, mu gutebya kwinshi yavuze ko we abara amafaranga, ndetse no kwita ku bagore, nta narimwe uyu muhanzi yigeze agira icyo apfa n’umuvandimwe we. Ati” Tubana ku nyungu z’ubucuruzi” ari nabwo yahishuye ko akunda imodoka zo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Kuri ubu uyu muhanzi w’imyak 29 afite Mercedes; S580, G-Wagon Read na V-Class.

Comments are closed.