Nyarugenge: Abagabo batawe muri yombi bazira kwiba imikufi

1,025
kwibuka31

Abagabo babiri batawe muri yombi bazira kwiba imikufi mu imurikagurisha.

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwiba umugabo witwa Amuri yusufu wari witabiriye imurika gurisha ry’abanyamisiri riri kubera muri Camp Kigali mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

Aba bagabo batawe muri yombi kuwa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, bakekwaho kwiba ibintu bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko bakekwaho kwiba imikufi,amasaha n’impeta bifite agaciro ka miliyoni 15.

Source: UkweliTimes

Comments are closed.