Gasabo: Abaturage baratabaza kubera abana babo bagwa mu kirombe gicukurwamo Kariyeri

Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera mu kagari ka Mukuyu mu mudugudu wa Karambo hari icyobo gicukurwamo kariyeri kiri kuvuna abana kuko abaturage bahatuye bavuga ko kimaze kugwamo abana babo

Bamwe mu baturage baratabaza kubera rwiyemezamirimo wacukuraga kariyeri mu kirombe iruhande rw’umuhanda hakaba hagwamo abana bahanyura bajya cyangwa bava kwiga ku ishuri rya EP-Gasharu.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko batewe impungenge n’abana bahanyura kubera imvune bagira bagatekereza ko bamwe bazahapfira mu gihe ntagikozwe ngo icyo cyobo gitabwe cyangwa kizitirwe.
Kanamugure Narcisse ufite umwana waguye aho muri icyo cyobo yavuze ko atewe ubwoba n’ibyo binogo biri hafi y’umuhanda.
Yagize ati: “Ibi byobo bigwamo abana n’uwanjye yaguyemo, afite imyaka 9 y’amavuko, ibi byobo birabangamye bikabije bamwe iyo nzira barayiretse, kandi ni ku muhanda nyabagendwa,n’abanyeshuri baba benda kugwamo.”
Kanamugire Narcisse akomeza agira ati: “Icyo nasaba ubuyobozi nuko ibi binogo byatabwa kuko birabangamye kuko byazagwamo benshi.”
Akomeza avuga ko nubwo umwana we yaguyemo ntawigeze igira icyo amufasha kandi hari abo ibi bibazo bireba.
Ati:”Nti wamenya uwo ubaza mudukorere ubuvugizi, umwana wanjye yikubisemo mbura amafaranga yo kumujyana kwa muganga.”
Umuturage witwa Kalisa Charles mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko uburyo ibyo byobo bisanzwe bifite nyirabyo ariko bibangamiye abaturage.
Yagize ati:”Umwana wanjye yaguyemo ari uwa kabiri kuko hari undi mwana w’umuturanyi nawe waguyemo ava ku ishuri ,rwose iki cyobo kigiye kutumarira abana.”
Avuga ko umwana we yaguye mu cyobo ku italiki 08 Mata 2025, akaba akirwaye mu bitaro bya Masaka ndetse akaba atarabasha no kwiyegura.
Akomeza asaba ko hagira igikorwa kuko umwana we waguyemo yabaye pararize igice cyohasi arwariye mu Bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, ibi bishobora no kuzamusigira ubumuga budakira.
Abaturage bavuga ko uwacukuraga kariyeri yaje kwimukira ahandi asiga adatabye ibinogo cyangwa ngo ahazitire ku buryo abana batagwamo, ariko nubwo yagiye, abayobozi baba bazi aho yagiye baramutse bamutegetse yabikora ntibibateze ibyago n’imvune zahato nahato.
Ubwo umurunga.com dukesha iyinkuru wavuganaga na Ndabarinze Andree uvugwaho kuba ari we wacukuje kariyeri aho hantu agasiga atahatunganije, yahakanye ibivugwa n’abaturage.
Yagize ati: “Oya ibyo ni ukubeshya, ayo makuru ntabwo ariyo rwose ukuri nuko ibyo bintu nta bihari.”
Bamubajije niba koko nta birombe biri mu mudugudu wa Karambo asubiza agira ati:”Ikirombe gihari nta kibazo giteje ni ahantu heza hateguwe neza n’umwana w’uruhinja yamanukamo ntakibazo gihari byabaye ngombwa ko njyayo, nsanga nta kibazo.”
Akomeza avuga ko nta muntu waguyemo, ati:”Nta muntu waguyemo, yagwamo gute hari abashinzwe umutekano bahakorera? ibyo ni bya bindi umuntu yaza akavuga ngo ubwo nturanye n’abantu bari gukora igikorwa runaka reka mbashakeho impamvu mbashakeho amafaranga.”
Akomeza avuga ko hanyura abana b’inshuke ntibagire ikibazo yakomeje avuga ko bigeze kumubwira ko hari umuntu waguyemo aje Saa sita z’ijoro
Ati: “Numvishe bambwira ngo ni umuntu waguyemo aje Saa Sita z’ijoro uwo muntu yavaga he ajyahe? iyo azakuba ari ikibazo twagombaga kubimenya kuki batatubwiye bakajya kubwira itangazamakuru?”
Amakuru umurunga.com wahawe n’Umukuru w’umudugudu wa Karambo Nsabimana Jean yemeje ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri.
Yagize ati: “Yego haguyemo umuntu umwe turabivuga ndetse nabahacukura barabimenyeshejwe bavuga ko bagiye kuzahataba ariko kuva babitubwira ntabwo barimo kubikora, uwo muntu akimara kugwamo twarabivuze, ndetse n’ushinzwe umutekano nawe araza turahamwereka yewe na Gitifu w’Akagari ka Mukuyu arabizi.”
Avuga ko bashatse kubahagarika ariko biragorana kuko bakora mu minsi itandukanye bagasiba.
Ati:”Hari igihe bakora nk’icyumweru bagahagarara iminsi itatu ariko ntabwo itaka bakiricukura aho bagiriye ahandi.”
Akomoza ku ngaruka abaturage bahura nazo yagize ati:”Ingaruka zirahari, abaturage bagwamo kuko hari inzira y’abanyeshuri bahamanuka nabwo tuba dufite impungenge ko bahanyura. Abacukura hari ubwo baje bacukura iruhande rw’inzira ndabahagarika barahataba, kuko harimo akayira k’abanyeshuri biga ku kigo cya EP Gasharu”.
Umurunga.com bagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Ntirenganya Emma Claudine ntiyafata telephone n’ubutumwa bamuhaye ntiyabusubiza.


Comments are closed.