ESE IMBWA YABA IRUSHA ABANTU KUGIRA MU KANWA HEZA?


AKENSHI IYO ABANYARWANDA BASHATSE KUVUGA KO UMUNTU AFITE MU KANWA HEZA, HARI UBWO BAVUGA KO HAMEZE NKAH’IMBWA. ESE NIBYO?
Hari aho umukobwa ashobora kugera, yaganira n’abantu b’igitsinagabo agaseka, bakaba bavuga ko afite mukanwa nkah’imbwa. Bituma bamwe bibaza niba koko iri tungo ariryo rifite mukanwa heza kurusha abantu.
American Kennel Club yakoze ubushakashatsikuri ibi, ivuga ko iryo jambo rimeze nko “kugereranya urubuto rwa pome n’amacunga.” Ibi byavuzwe na Colin Harvey, umwarimu muri kaminuza yigisha ubuveterineri ya Pennsylvania by’umwihariko ku bijyanye nubuvuzi bw’amenyo ku nyamaswa.
Uyu mwarimu akaba n’umushakashatsi, yavuze ko yaba mu kanwa k’imbwa cyangwa cyangwa k’abantu, hose habamo udukoko. Cyakora mu bushakashatsi bwakozwe nanaone, byamenyekanye ko nta mahirwe akunze kubaho ko imbwa yakwanduza umuntu indwara binyuze mu gukwirakwiza udukoko twayo tuvuye mu kanwa. Ibi bivuga ko abaziterura baba batekanye ku kigero cyo hejuru.
Hari n’indi myemerere ivuga ko amacandwe y’imbwa, ashobora gukiza ibisebe. Abasomye Bibiliya, bashobora kubyibuka mu nkuru yanditse muri Luka 16: 19-31, ivuga ku mukene witwaga Lazaro imbwa zahoraga iruhande zirigata ibisebe bye. Siyansi ivuga ko nta kamaro kanini amacandwe y’imbwa agira mu gukiza ibisebe, dore ko ibiyagize biboneka no ku bantu. Gusa uruhare yagira mu gusukura igisebe, byafasha kuba cyakira vuba.
N’ubwo benshi bakunze kuvuga ko umuntu afite mukanwa heza nkah’imbwa, baba bashatse kugaragaza uko haba hasa, dore ko urebeye inyuma usanga yaba ururimi rw’imbwa no mu gisenge cy’akanwa haba hasa neza rwose. Naho mu bijyanye n’uko nta mwanda waba urimo, cyaba ari ikinyoma kuko ibinyabuzima byose bigendana udukoko mu kanwa kabyo.
Comments are closed.