Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Kazungu

174
kwibuka31

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagumishijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyarakatiwe Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10, birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwanzuro ku bujurire bwa Kazungu wasomwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025, Urukiko ruhamya ko nta kigomba guhinduka ku mikirize y’urubanza rwa mbere.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Kazungu ibyaha 10 yaregwaga ku wa 8 Werurwe 2024, aburana ku bujurire ku wa 12 Kamena 2025, asaba kugabanyarizwa igihano, kuko yaburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi.

Kazungu yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, guhisha umurambo no kuwucamo ibice, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko, kwinjira muri mudasobwa cyangwa mu rusobe bwa mudasobwa ku wa 8 Werurwe 2024 akatirwa gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.

Nyuma y’isesengura, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ubujurire bwa Kazungu, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe no gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 30 Frw.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.

Comments are closed.