AMAVUBI yacyuye atatu bigarura icyizere ku bafana


Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagaruye icyizere cyo gukomeza guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.
Igitego cyo Mugisha Gilbert cyo ku munota wa 40 ni cyo cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino w’Umunsi wa Munani mu yo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Uyu mukino wabereye kuri stade ya Orlando, mu mujyi wa Johannesburg watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, maze bitandukanye n’imikino ishize umutoza Adel Amrouche atangira akina mu buryo bwa ba myugariro bane, batatu hagati n’abandi batatu basatira(4-3-3), aho Ntwari Fiacre yari mu izamu, Manzi Thierry na Mutsinzi mu mutima w’ubwugarizi, Kavita Phanuel akina iburyo na Claude Niyomugabo ibumoso, hagati harimo Mugisha Bonheur, Djihad Bizimama na Muhire Kevin mu gihe Biramahire Abeddy yari rutahizamu naho Kwizera Jojea anyura ibumoso ndetse na Mugisha Gilbert wakinaga iburyo.
Ibi byafashije Amavubi gukina umukino mwiza anabona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Zimbabwe ryari ririnzwe na Arubi Washington. Kugera imbere y’izamu kenshi byatuma hanaboneka imipira y’imiterekano, ari nabyo byabaye ku munota wa 40 maze uwari ubonetse ku ruhande rw’ibumoso imbere uterwa na Kwizera Jojea.

Uyu yateye uyu mupira maze ukurwaho gato n’umukinnyi wa Zimbabwe, uhita usohoka hanze y’urubuga rw’amahina uhasanga Gilbert Mugisha. Uyu musore yawakiriye awutunganya neza kuko nta ntu wari iruhande , maze atera ishoti rikomeye umunyezamu Arubi Washington atakuyemo umupira uruhukira mu rucundura, atsindira Amavubi igitego cya mbere, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Amavubi yakomeje kwigaragaza neza, anagera imbere ariko nanone umunyezamu Ntwari Fiacre nawe akuramo imipira imwe nimwe yaterwaga n’abakinnyi ba Zimbabwe barimo Chirewa, Munetsi Marshall, Tymon n’abandi.
Ku munota wa 78 Djihad Bizimama yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Ngwabije Bryan nyuma y’umunota umwe Kwizera Jojea nawe agira ikibazo asimburwa na Ishimwe Anicet nubwo yashakaga gusubiramo. Aba bose biyongeraga kuri Gitego Arthur wari wasimbuye Biramahire Abeddy ku munota wa 61.
Mu minota ya nyuma Zimbabwe yashyize igitutu ku Amavubi ariko nayo akomeza kwihagararaho umunyezamu Ntwari Fiacre akora akazi gakomeye, kugeza umukino urangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y’igitego 1-0, itsinze umukino wa mbere muri 2025, mu mikino itandatu amaze gukinamo.
Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi agira amanota 11 mu itsinda rya gatatu ayishyira ku mwanya wa gatatu, aho iyanganya na Benin ya kabiri ariko yo itari yo itari yakina umukino w’umunsi wa wa munani urayihuza na Lesotho ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C n’amanota 11 runganya na Benin igomba kwisobanura na Lesotho.
Ku nshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 48 arimo icyenda azahagararira Umugabane wa Afurika ariko ashobora no kuzaba 10.
Ayo makipe icyenda ni azaba aya mbere muri buri tsinda. Andi ane meza yabaye aya kabiri azahura hagati yayo maze izaba iya mbere izahure n’indi yo ku wundi mugabane ari nabwo Afurika ishobora kuzatanga amakipe 10, mu gihe iyo yatsinda uwo mu Mukino wa Kamarampaka.
U Rwanda ruzongera gukina tariki ya 6 Ukwakira rwakira Benin, mu gihe umukino uzasoza ruzasura Afurika y’Epfo, ku ya 13 Ukwakira 2025.


Nyuma y’umukino Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Hategeka Emmanuel, basanze abakinnyi mu rwambariro maze Perezida ababwira ko imyenda bakinanye bayitwara kandi ko agahimbazamusyi kabo kangana na miliyoni imwe n’igice bahita bakabona kuri uyu wa Gatatu mu gitondo.
Comments are closed.