Abayobozi ba Hamas barokotse igitero Israel yagabye i Doha

174
kwibuka31

Abayobozi b’Umutwe wa Hamas bagabweho igitero simusiga n’Ingabo za Israel, barokotse icyo gitero cyasize umwuka mubi hagati ya Qatar ndetse n’icyo gihugu.

Israel yagabye igitero gikomeye mu Murwa Mukuru wa Qatar, ahari hateraniye inama y’abayobozi bakuru ba Hamas barimo na Khalil al-Hayya ukuriye itsinda ry’uwo mutwe riri mu biganiro bigamije guhagarika intambara iwuhanganishije na Israel.

Ni igitero Israel yagabye mu buryo butunguranye, aho cyari kigamije kwica abayobozi ba Hamas bashinjwa kwinangira no kugenda biguru ntege mu biganiro bikomeje guhuza Hamas na Israel.

Aba bayobozi bivugwa ko basanzwe batuye muri Qatar, bari barimo kuganira ku bijyanye n’ingingo zatanzwe na Perezida Donald Trump wa Amerika, zishobora gushingirwaho mu gushaka umuti w’intambara ihuza Hamas na Israel.

Izo ngingo zivuga ko Hamas igomba kurekura abaturage ba Israel bose yashimuse, abazima n’abapfuye. Uwo mutwe kandi ugomba kumanika amaboko, ugahagarika imirwano. Ibyo bizatuma ibiganiro bikomeza mu rwego rwo kurangiza intambara.

Hamas yakomeje gushinjwa kugenda biguru ntege, gusa bikavugwa ko uyu mutwe wari witeguye kwemera ibyo ibiri mu ngingo zatanzwe na Trump ndetse abayobozi bawo bakaba bari bahuye kugira ngo babiganireho, ari nabwo iki gitero cyagabwaga.

Mu bayobozi cyari kigambiriye kwica harimo Khalil al-Hayya, uretse ko Hamas yatangaje ko yarokotse kimwe n’abamufasha muri ibi biganiro ku ruhande rwa Hamas.

Gusa umuhungu wa Khalil al-Hayya we yahasize ubuzima, kimwe n’umwe mu bantu be b’abizerwa, abarinzi be batatu n’abandi bantu bakomeretse bikomeye, bikavugwa ko nabo bashobora kuhasiga ubuzima.

Ku rundi ruhande, umwe mu bakora mu nzego zishinzwe umutekano za Qatar nawe yaguye muri iki gitero, ibyarakaje Qatar yamaganye iki gitero n’uburakari bwinshi, ndetse ivuga ko iri mu “iperereza ryo ku rwego rwo hejuru mbere yo gufata icyemezo ntakuka.”

Qatar kandi ntiyishimiye Amerika, cyane ko mbere y’iki gitero, Israel yari yamenyesheje icyo gihugu. Ibiro bya Perezida Donald Trump byavuze ko byamenyesheje Qatar ko igiye kugabwaho igitero, gusa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yamaganye ayo makuru, ivuga ko nta kintu Trump yari yabwiye Qatar.

Nyuma y’iki gitero, Israel yahise itangaza ko ari yo yakigabye ndetse inasobanura ko yakigabye muri Qatar mu rwego rwo kwivugana abayobozi ba Hamas bagize uruhare runini mu bitero uwo mutwe wagabye muri Israel mu 2023.

Ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza byamaganye iki gitero gishobora gusiga ibiganiro by’amahoro mu mwuka mubi, cyane ko Qatar ari yo yabyakiraga, hakibazwa niba yemera gukomeza kugira uruhare muri ibyo biganiro mu gihe Israel yayisagariye.

Hagati aho, Perezida Donald Trump yavuganye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Netanyahu yaboneyeho kuvuga ko Israel yemeye ingingo zatangajwe na Trump, asaba Hamas kuzemera “intambara ikarangira burundu.”

Comments are closed.