Perezida Kagame ari muri Guinea mu rugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri


Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025 yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Guinée-Conakry.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Mamadi Doumbouya wa Guinée bazatangiza umushinga munini wo gutunganya amabuye y’agaciro ya ‘Fer’, wa ‘Simandou Iron Ore Project’.
Ibirombe bya Simandou biherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée ni byo bibitse amabuye y’agaciro ya ‘Fer’ menshi ku Isi. Abahanga bagaragaza ko harimo apimye toni ziri hagati ya miliyoni eshatu n’enye.
Biteganyijwe ko ubwo umushinga wo gutunganya aya mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, uruganda rwa Simandou ruzaba rushobora gutunganya toni zigera kuri miliyoni 120 za ‘Fer’.
Ku wa 12 Ugushyingo kandi, Perezida Kagame na Doumbouya bazatangiza ku mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa Summit) iganirirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.
Muri iyi nama itegurwa n’umuryango Smart Africa Alliance, Perezida Kagame n’abandi bazayitabira bazaganira ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga ibishya bizana impinduka muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Abayobozi n’abahanze ibishya bazaganira ku ikoreshwa rya AI mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, gukomeza urwego rw’imiyoborere no kongera imbaraga mu guhanga ibishya.
Comments are closed.