Umusirikare w’u Bwongereza yapfiriye muri Ukraine
Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza (MOD) yatangaje ko umusirikare wayo yaguye muri Ukraine mu mpanuka yabaye mu gihe yari mu gikorwa cyo kugenzura igerageza ry’intwaro.
Ni urupfu rwatangajwe ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025. Minisiteri y’Ingabo yanditse ko “tubabajwe no gutangaza ko umwe mu bagize Ingabo z’u Bwongereza yapfiriye muri Ukraine muri iki gitondo.”
Amakuru dukesha Russia Today avuga ko uyu musirikare “yakomeretse mu mpanuka ibabaje ubwo yari ari kumwe n’ingabo za Ukraine zigerageza ubushobozi bushya bwo kwirwanaho, kure y’ahari imirwano.”
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyo mpanuka itatewe n’amasasu y’umwanzi. nibwo bwa mbere u Bwongereza butangaje ku mugaragaro ko umusirikare wabwo yapfiriye muri Ukraine.
Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yihanganishije umuryango w’uwitabye Imana, avuga ko “ubwitange n’umusanzu wabo bitazigera byibagirana.”
Umwaka ushize, u Bwongereza bwari bwemeye ko “abasirikare bake” bari muri Ukraine mu nshingano zo gutanga ubufasha butandukanye. Iki gihugu ni kimwe mu bitanga intwaro nyinshi ku ngabo za Ukraine, kandi abasirikare barenga 56.000 bamaze guhugurwa muri gahunda iyobowe n’u Bwongereza yiswe Operation Interflex.
U Burusiya buvuga ko gutanga intwaro no guhugura ingabo za Ukraine bituma ibyo bihugu bibarirwa nk’ibyitabiriye intambara. Moscow yamenyesheje ko izafata ingabo z’andi mahanga ziri ku butaka bwa Ukraine nk’ibirindiro byemewe bigomba kugabwaho ibitero.
The Telegraph ivuga ko nibura Abongereza 40 bamaze kugwa muri Ukraine kuva mu 2022 ubwo bari ku ruhande rw’Ingabo za Ukraine.
Comments are closed.