UCL: Liverpool Liverpool na Barça zitwaye neza, Chelsea yongera gutsindwa

Liverpool yatsinze Inter Milan igitego 1-0, FC Barcelona itsinda Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 naho Chelsea itsindwa na Atalanta ibitego 2-1 mu mikino y’Umunsi wa Gatandatu wa UEFA Champions League.
Iyi mikino yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025
Umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Inter Milan yo mu Butaliyani yari yakiriye Liverpool yo mu Bwongereza mu mukino wabereye kuri San Siro Stadium.
Uburyo bwiza bw’igitego bwabonetse ku munota wa 14, ubwo Curtis Jones wa Liverpool yakiraga umupira ari mu rubuga rw’amahina, ariko umunyezamu wa Inter Milan, Yann Sommer, awukuramo.
Ku munota wa 25, Liverpool yinjije igitego cyatsinzwe na Hugo Ekitike, ariko umusifuzi w’umukino Felix Zwayer amaze kureba ku mashusho ya VAR avuga ko yawukoze n’ukuboko.
Ku munota wa 40, Nicolo Barella wa Inter Milan yateye Coup Franc habura gato ngo ijye mu izamu ariko inyura hejuru yaryo gato, mu nyongera y’iminota irindwi Lautaro Martínez yongera gutera umupira ukomeye n’umutwe ukurwamo n’umunyezamu Alisson Becker.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Liverpool yatangiranye imbaraga nyinshi ikinira imbere y’izamu rya Inter Milan cyane.
Ku munota wa 68, Arne Slot utoza Liverpool yakuyemo abakinnyi babiri ari bo Alexander Isak na Conor Bradley, ashyiramo Joe Gomes na Florian Wirtz.
Kugeza ku munota wa 75, Inter Milan yakinaga imipira yihuta igana ku izamu rya Liverpool, ariko aya mayeri ntiyagiraga icyo atanga kuko ubwugarizi bw’iyi kipe yo mu Bwongereza bwacungiraga hafi.
Conor Bradley yateye mu izamu ku munota wa 80, ariko umupira ntiwajya mu izamu kuko wahuye na Yann Sommer wari wafunze izamu akawusubiza mu kibuga.
Ku munota wa 86’ Liverpool yabonye penaliti nyuma y’uko Alessandro Bastoni akoreye ikosa Florian Wirtz
mu rubuga rw’amahina, iterwa na Dominik Szoboszlai ahita ayitereka mu rushundura.
Umukino warangiye Liverpool yatsinze Inter Milan ibitego 2-1 yongera kubona amanota atatu.
Indi mikino Chelsea na yo yari mu Butaliyani ikina na Atalanta, gusa yahavuye yikoreye amaboko nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1, nyamara ari yabanje kwinjiza igitego cya João Pedro.
Icyo gitego cyishyuwe na Gianluca Scamacca, Charles De Ketelaere itsinda icya Kabiri cyatanze amanota atatu.
Barcelona yatsinze Eintracht Frankfurt ibitego 2-1 byombi byinjijwe na Jules Kounde.
Uko indi mikino yarangiye
Monaco 1-0 Galatasaray
PSV Eindhoven 2-3 Atletico Madrid
Royale Union SG 2-3 Marseille
Tottenham 3-0 Slavia Prague
Kairat Almaty 0-1 Olympiacos
Bayern Munich 3-1 Sporting CP
Comments are closed.