Kirehe: Yasohowe mu nzu yaguze n’umugabo umugore atabizi

Habiyakare Hassan wo mu Mudugudu wa Rugina I, Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, araririra mu myotsi nyuma yo gusohorwa nabi mu nzu bivugwa ko yaguze n’umugabo umugore atabizi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, ari bwo ari bwo uwo mugore witwa Nikuze Jeannette yaje yarubiye asohora ibontu bya Habiyakare byose byari mu nzi ndetse amena n’ibiryo afatanyije na basaza be bari bakugaragiye.
Bivugwa ko Habiyakare yaguze iyo nzu n’umugabo wa Nikuze mu mezi atatu ashize, kandi ngo yari amaze igihe kinini yarayandukanye n’umugabo we ajya kwibera muri Uganda.
Habiyakare yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko Nikize yazanye n’abavandimwe be bane bakigabiza urugo rwe bakiva mu gihugu cya Uganda.
Yakomeje avuga ko bakihagera bahise binjira mu nzu basohora ibikoresho byari biyirimo babijugunya hanze noneho agerageje kubabaza ikibibateye bamusobanurira ko iyo nzu ari iyabo kuko batazi iby’ubwo bugure.
Nikuze yamubwiye ko iyo nzu yari ayifatanyije n’umugabo we, bityo Habiyakare atari yemerewe kuyigura mu gihe we atabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Natunguwe no kubona umugore witwa Nikuze Jeanette n’abavandimwe be bane bigabiza urugo rwanjye, bakinjira mu nzu ibikoresho byarimo bakabisohora hanze, bakamenera n’ibyo kurya byari biyirimo.

Ngerageje kubabuza baranga barananira bambwira ko inzu narimaze imisi nguze atari iyanjye ari iyabo ngo nubwo yagurishijwe uyu mugore ntabyo yari azi.”
Habiyakare Hassan avuga ko iyo nzu ayifitiye amasezerano y’ubugure bw’amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni imwe nigice(1.500.000 Frw), agaragaza ko yayiguze itariki 14 Nzeri 2025.
Yakomeje asaba ubutabera kumurenganura akagumana iyi nzu cyangwa agasubizwa amafaranga yari yarayiguze.
Umunyamakuru wa Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha Nzerimana Yasiri uvugwaho kugurisha iyi nzu ku murongo wa telefone ntibyamukundira, ashatse kuvugisha umugore we batakibana na bwo biranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore Manzi Murenzi Vincent, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge butari bukizi, asaba Habiyakare wasohowe mu nzu kugana ubuyobozi kugira ngo bumufashe.
Agira ati: “Iki kibazo ntabwo twari tukizi, ikindi ntabwo bikwiye ko umuturage abuza amahoro mugenzi we kugeza ubwo amusohoye mu nzu, icyo twasaba Habiyakare ni ukugana ubuyobozi kugira ngo bumufashe”
Gitifu Manzi yaboneyeho kugira inama abaturage abasaba kubana mu mahoro hirindwa amakimbirane ndetse no kutihererana ibibazo kuko ubuyobozi bubereyeho kubikemura.
Comments are closed.