USA: Amagana y’abantu bazindukiye mu mihanda nyuma yiyicwa ry’umuforomo

197

Abantu benshi bateraniye mu mihanda yo mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamagana ishyirwa ry’abapolisi ba leta bashinzwe abinjira n’abasohoka muri iyo leta, nyuma y’iraswa n’iyicwa ry’umuforomokazi Alex Pretti w’imyaka 37.

Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, yasabye Perezida wa Amerika, Donald Trump, gukuraho abapolisi ba leta ye, agira ati: “Iki ni igihe cyo guhinduka.”

Mu butumwa yatanze ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth Social, Perezida Donald Trump yavuze ko Walz na Meya wa Minneapolis Jacob Frey bagomba gutanga “abimukira bose b’abanyabyaha” bafungiye muri gereza za leta kugira ngo birukanwe mu gihugu cyabo.

Abategetsi muri leta batanze amakuru avuguruzanya ku byabaye ku rupfu rwa Pretti rwabaye kuwa Gatandatu. .

Ubwo yabazwaga ku bijyanye na videwo zerekana ubu bwicanyi, Komanda w’ishami rishinzwe kurinda umupaka Greg Bovino yavuze ko hakenewe iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.

Pretti yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano bari bamufashe ari benshi barimo kumutsikamira hasi ku butaka mu gihe abantu bariho bareba kandi bafata amashusho.

Bamwe mu bategetsi bavuga ko Pletti yari afite intwaro, abandi bakavuga ko ari ibinyoma nta ntwaro yari afite.

Comments are closed.