Abaturage basabwe kwirinda kwiherera mu gasozi

174

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko utugari 1.013 two mu turere two mu Rwanda cyane cyane udukora ku bishanga, tugaragaramo indwara zo mu nda na ‘Bilharziose’, iboneraho gusaba abadutuyemo kwirinda kwiherera mu gasozi no mu bishanga mu kwirinda ikwirakwira ry’izi ndwara.

U Rwanda rufite ibishanga 915 bingana na 10,6% by’ubutaka bwose, ibikomye bingana na 20% by’ibishanga byose. U Rwanda kandi rufite utugari 2.148 bivuze ko nibura 47% by’utugari twose tubarurwamo iyi ndwara ya Bilharziose

Bilharziose ni imwe mu ndwara zititaweho zikigaragara mu Rwanda, iterwa n’inzoka yibasira cyane abantu bavoma mu biyaga, abana boga mu mazi mabi, abarobyi ndetse n’abahinzi cyane cyane abaturiye ibishanga.

Umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho, Nathan Hitiyaremye, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze ku bijyanye no kureba uko Bilharziose ihagaze mu gihugu, basanze iri mu bishanga biri mu tugari 1.013 mu rwego rw’Igihugu.

Yavuze ko iyo ubaze mu ijanisha usanga ari 47% by’utugari two mu Rwanda dufite iyi ndwara.

Hitiyaremye yavuze ko bari gufatanya n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera Sida no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima mu gukangurira abaturage kubaka ubwiherero hafi y’ibishanga mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Ati “Inzoka ya Bilharziose tuyandurira mu bishanga, umuntu yiherereye ku gasozi cyangwa se mu mazi ayirwaye, ya magi ari muri wa mwanda yinjira muri twa tunyamushongo turimo, hanyuma akuriremo yiturage.”

Yavuze ko iyo utunyo tugeze mu mazi “wa muhinzi uje guhinga, uvoma cyangwa se umeseramo duhita twinjira mu mubiri we tugakomeza mu maraso no mu yindi myanya” asaba bantu kwirinda kwiherera mu gasozi.

Hitiyaremye yavuze ko uburyo bundi bwiza bwo kwirinda iyi ndwara ari ukudakora mu mazi y’ibishanga utambaye uturindantoki cyangwa se inkweto ndende zabugenewe.

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu twateye intambwe mu kurwanya iyi ndwara binyuze mu gishanga cya Rugarama kiri kuri hegitari 900.

Kuri ubu cyubatsweho ubwiherero 128 bukoreshwa n’abahinzi barenga 3600.

Zaninka Claudette we yagize ati “ Ubwiherero batari babuzana umuntu yabaga ari guhinga akabura aho ajya ariko ubu nta kibazo rwose tukigira, iyo uri guhinga ukumva ukeneye kwiherera aho kujya mu bisambu tubujyamo.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko ubwiherero bwagiye bwubakwa hafi y’ibishanga bwabafashije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kwirinda izi ndwara zitandura.

Yavuze ko batari bagera ku 100% mu kurinda abaturage ariko ko bari kubakangurira guhinga bambaye inkweto zabugenewe n’uturindantoki mu rwego rwo kwirinda izi ndwara.

Bilharziose ni imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda, yandurwa n’abarenga miliyoni 240 ku mwaka ku Isi hose, ikica abari hagati 4000 n’ibihumbi 200, ikanatera ukugwingira kw’abana

Indwara zititaweho zikigaragara mu Rwanda harimo ubuheri cyangwa shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, r Bilharziose, Imidido ndetse na Cysticercose.

(Src:Ukwelitimes)

Comments are closed.