DRC: AFC/M23 yigambye igitero cya drones giherutse kubera ku kibuga cy’indege cya Kisangani
Umuyobozi w’umutwe wa AFC/M23 wemeje ko ari wo wagabye igitero cya ‘drones’ ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo mu buryo bwo “kuburira” Kinshasa.
Mu butumwa ku rubuga rwa X, Corneille Nangaa ukuriye uwo mutwe yashinje Leta gukoresha ikibuga cy’indege cya Kisangani nk’isoko y’ibitero by’indege aho bagenzura, maze avuga ko ubu “ubudahangarwa” bw’icyo kibuga “bwarangiye”.
Leta y’intara ya Tshopo yatangaje ko ku Cyumweru indege umunani za ‘drones’ zitwaye ibisasu zagerageje igitero ku kibuga cy’indege kizwi nka Bangoka cy’umujyi wa Kisangani, ariko ko zose zarashwe “zitaragere ku mugambi mubisha wazo”.
M23 yo ivuga ko muri icyo gitero ‘drones’ zayo zashenye ikigo cya ‘drones’ za gisirikare kuri icyo kibuga cy’indege “ahategurirwaga ibitero by’ubwicanyi ku basivile” i Masisi, Walikale, Rutshuru, Minembwe n’ahandi.
Uruhande rwa Leta rwanenze ibitero bya ‘drones’ kuri iki kibuga cy’indege cya gisivile kandi rushinja ibyo bitero umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda.
Nangaa yatangaje ko indege z’ingabo za leta zikoreshwa mu gutera aho bagenzura “ubu zizajya zirasirwa aho zituruka”.
Yanditse ati: “Gukoresha Kisangani nk’ahaturuka ibikorwa by’iterabwoba bigabwa ku butaka bwacu birabujijwe. Ubu Kisangani ntikiri ikirindiro gifite ubudahangarwa.“
Ikibuga cy’indege cya Bangoka kiri ku ntera ya kilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani, kandi kiri ku ntera ya kilometero zirenga 500 uvuye iburasirazuba ku mirongo y’imirwano yo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.
Ibitero M23 yigambye bisobanuye ko ifite ubushobozi butari bwagakoreshejwe mbere muri iyi ntambara buhanganyemo n’uruhande rwa leta.
Mu itangazo, M23 ivuga ko mu gufata Goma na Bukavu wafashe ibikoresho bya gisirikare birimo n’indege zitagira abapilote, bityo ko leta “atari yo gusa” ibifite ubu bushobozi bw’imirwano.
Kinshasa hamwe n’inzobere za ONU bavuga ko u Rwanda ari rwo ruha ibikoresho bigezweho n’abasirikare inyeshyamba za M23. Ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana.
Ibitero ku kibuga cy’indege cya Bangoka byabaye ku cyumweru mu gihe uwo munsi intumwa za Kinshasa n’iza M23 zari zongeye guhurira i Doha muri Qatar mu biganiro aho zemeranyijwe kohereza itsinda rya mbere ry’Umuryango w’Abibumbye rifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.

AFC/M23 ishinja ingabo za leta gusubukura ibitero bya gisirikare ku butaka n’ibyo mu kirere by’indege za Sukhoi na za ‘drones’ mu karere ka Minembwe n’uduce tuyikikije nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bavuye mu mujyi wa Uvira.
Nangaa yanditse ati: “Ihame ryo kwirwanaho mbere yo kuraswaho, ryatangiye gukoreshwa: buri terabwoba rizagabwaho igitero mbere y’uko ritugeraho turisanze aho ritegurirwa.”
Yongeraho ati: “Niba Tshisekedi ashaka ibiganiro, turiteguye, ariko niba ashaka intambara, yemere no kwikorera ingaruka zayo.“
Umuvugizi wa ya Tshopo yatangaje ko igitero cyo ku kibuga cy’indege cya Bangoka ari igikorwa cy’ubushotoranyi cyakozwe na M23 n’u Rwanda mu “guhonyora imihate ya dipolomasi, nk’amasezerano y’amahoro ya Washington”.
Abategetsi ba Tshopo kandi basabye abaturage baturiye ikibuga cya Bangoka bari bahunze ingo zabo kubera ibitero byo ku cyumweru gusubira mu byabo kuko umutekano wagaruwe.
(Src:BBC)
Comments are closed.