Pakistan: Abarenga 30 baguye mu gitero cy’iterabwoba cyabereye mu musigiti
Abantu bagera kuri 31 bari mu musigiti bari gusenga kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Pakistan, batikiriye mu gitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umuntu utari wamenyekana.
Kuri uyu wa gatanu abantu bagera kuri 31 bishwe n’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi mu musigiti w’aba-Shia i Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan, mu gihe abandi barenga 160 bivugwa ko bakomeretse bikomeye bakaba bagiye kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Islamabad.
Iki gitero cyabereye mu gace ka Tarlai, polisi ivuga ko cyakozwe n’umuntu wihambiriyeho igisasu wari winjiye mu isengesho ryo ku wa gatanu.
Abari hafi bavuga ko bumvise urusaku rw’imbunda ruvuga ko habaye kurwana n’abarinda uyu musigiti mbere yo guturika.
Perezida Asif Ali Zardari wa Pakistan yavuze ko “kwibasira inzirakarengane z’abasivile ari icyaha ku nyoko muntu”.
Syed Ashfaq, umwe mu barokotse iki gitero usanzwe ari umukozi kuri uyu musigiti, yagize ati: “Inzu yanjye iri neza iruhande rwa Imambargah, numvise urusaku rw’amasasu nsohoka mu nzu niruka, njya kureba icyabaye hanze”.
Yakomeje ati:”Nahageze igisasu kikimara guturika, byari biteye ubwoba kubirebesha amaso, imirambo yari inyanyagiye hose, bamwe bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, ni amashusho mabi atazigera asibangana mu mutima wanjye“.

Comments are closed.