Uganda: Perezida Museveni yahaye umudari w’ishimwe umuhungu we Gen. Muhoozi.

220

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ni umudali Gen Muhoozi yambitswe kubera kuyobora ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab no kuyobora misiyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Somalia.

Uyu mudali yawuherewe mu birori byo kwizihiza umunsi ingabo za National Resistance Army (NRA) zari ziyobowe na Yoweri Museveni zatangirijeho urugamba rwo kubohora Uganda, uzwi nka ‘Tarehe Sita’.

Tariki ya 6 Gashyantare 1981 ni bwo abasirikare 27 barimo Museveni, Paul Kagame, Fred Rwigema, Salim Saleh na Elly Tumwine batangije urugamba rwo kubohora Uganda.

Uwo munsi batangirije ibitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, bagamije gufata umurwa mukuru, Kampala, wagenzurwaga n’ingabo za Milton Obote.

Ni urugamba rwagejeje NRA ku ntsinzi yo mu 1986, Museveni asimbura Milton Obote ku butegetsi bwa Uganda, hafatwa icyemezo cy’uko uyu munsi uzajya wizihizwa buri mwaka.

Ibi birori bibaye ku nshuro ya 45 byabereye i Kabale, aho Museveni yagaragaje ko hiciwe abantu abantu batatu bakundaga igihugu mu 1973 n’abandi biciwe mu bindi bice by’igihugu.

Yagaragaje kandi ko mu kubaha icyubahiro yashyizeho urukuta rwo kubazirikana muri Kabale.

Museveni yashimiye Abanya-Uganda ku bwitange bagize ku gihugu n’uburyo bashyigikiye ibikorwa by’amatora aheruka.

Yerekanye ko Kabale na Kigezi ari agace gakungahaye ku mutungo kamere, ubuhinzi n’ubukerarugendo, yemeza ko mu gihe byacungwa neza, bizafasha mu guteza imbere inganda, serivisi n’ubuzima bwiza kuri bose.

Gen Muhoozi ni umwe mu bateguye ‘Operation Shujaa’ yatangijwe ku ya 30 Ugushyingo 2021, yo kurwanya umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa RDC.

Yanashimiwe kandi uruhare yagize mu kuyobora ibikorwa bigamije kurwanya Al Shabab, kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye birimo RDC, Somalia na Sudani y’Epfo.

Comments are closed.