KUKI ARI DOJA CAT WATORANYIJWE GUTARAMA MURI MOVE AFRICA 2026?

Kuri uyu wa kabiri muri, Doja Cat arataramira muri Bk arena mu gitaramo cya Move Africa; Ariko se kuki ariwe bahisemo kuri iyi nshuro?
Ku bakunzi b’indirimbo zo mu burengerazuba bw’isi, ntibabura gushesha urumeza iyo bumise indirimbo za Amala Latna Zandile Dlamini, uzwi nka Doja Cat, umuraperi, akaba umuririmbyi ndetse akandikira n’abandi bahanzi indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rinini kandi bakurikirwa cyane cyane n’urubyiruko, dore ko indirimbo nka need to know yanamenyekaniyemo cyane mu mwaka wa 2021, Vegas, paint the town red n’izindi zatumye izina rye rikura kuburyo no muri Africa ashobora kuhataramira kandi akuzuza inzu zikomeye z’imyidagaduro nka Bk arena, bamwe amatike yanabashiriyeho.
Mu mwaka wa 2021, ubwo Grammy awards, igihembo kiri mu bikomeye kuruta ibindi ku isi mu myidagadduro cyatangirwaga i Las Vegas ku nshuro ya 64, Uyu muhanzikazi w’imyaka 31 yaje kugitwara abikesha indirimbo yakoranye na Sza bakayita Kiss me more. Ibi byamushyize ku gasongero, ndetse Move Africa, igitekerezo cyagizwemo uruhare na Kendrick Lamar, kuri iyi nshuro yayo ya gatatu, akaba ariwe ugiye gusususrutsa imitima y’abanyafurika.
Doja Cat ni ubwa mbere agiye gukorera ibitaramo kuri uyu mugabane, ny7uma y’ibindi yakoreye ku yindi migabane, akaba yarasesekaye i Kigali mu ijoro rya tariki 15 rishyira 16 Werurwe, 2026. Nk’uko biri mu ntego y’uyu mushinga wo kwifashisha ubuhanzi mu rwego rwo gutanga amahirwe mu guhanga udushya no kongera amahirwe y’imirimo mu nzego zitandukanye cyane cyane imyidagaduro, Doja nk’umuhanzi utaruzi uko gutaramira muri Africa bimera, yabaye amahitamo muri uyu mwaka, akaba agiye gutaramira i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Werurwe, aho ava akomereza muri Afurika y’Epfo, aho azataramira nyuma y’iminsi ibiri.
Uyu muririmbyi w’injyana zikurura abiganjemo urubyiruko, afite inkomoko muri Africa, dore ko se umubyara Dumisani Dlamini, afite inkomoko mu bwoko bw’aba zulu, muri Afurika y’Epfo aho yakinnye filime nyinshi ndetse akabifatanya no gutunganya umuziki, mu gihe nyina Deborah Elizabeth Shawyer Umuyahudikazia,sanzwe atunganya ibyapa, akabifatanya n’ubundi bugeni.
Comments are closed.