Indege yagonganye n’imodoka, abapilote babiri barapfa

174

Abapilote babiri bapfuye, abandi bantu barenga 40 bakomerekera mu mpanuka y’indege yabereye ku Kibuga cy’Indege cya LaGuardia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho indege yagonganye n’imodoka y’abashinzwe kuzimya inkongi ku kibuga cy’indege.

Iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, ubwo indege ya sosiyete ya Air Canada Express yari ivuye mu mujyi wa Montreal muri Canada igiye i New York muri Amerika yagonganaga n’ikamyo ishinzwe ubutabazi bwo kuzimya inkongi y’umuriro.

Abapfuye ni umupilote n’uwari umwungirije mu gihe abakomeretse 41 barimo abagenzi n’abakozi bashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo ABC News byatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare mu by’itumanaho aho abakora ku munara uba ku kibuga cy’indege ushinzwe kuyobora indege batanze amabwiriza nabi.

Iyo ndege yari ifite code y’urugendo ya Flight 8646 yari yamaze kugera ku kibuga cy’indege ihabwa uburenganzira bwo gukoresha umuhanda wa kane mu mihanda indege zigendamo zitegura guhagarara cyangwa gufata ikirere.

Ibyo ngo byakozwe ikamyo isanzwe izimya umuriro nayo imaze kwemererwa gukoresha iyo nzira ubwo yari igiye gutanga ubutabazi ku yindi ndege yari yumvikanyemo impumuro y’umwotsi.

Nyuma y’igihe gito iyo kamyo yari iri kugendera ku muvuduko wa kilometero 39 ku isaha yahise ihurira mu muhanda n’indege irayigonga bituma igice cy’imbere cy’indege cyangirika abari bayitwaye bombi bahita bapfa.

Hari amajwi kandi yumvikanye y’abakora muri wa munara uyobora indege basaba ya kamyo guhagarara ariko bari batinze kuko mu masegonda make bakibivuga ya ndege yahise iyigonga.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ibibuga by’indege muri New York na New Jersey, bwatangaje ko abapilote babiri b’iyo ndege bahise bapfa ariko mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Umuyobozi w’iki kigo, Kathryn Garcia yagize ati “Abantu 41 bajyanywe kwa muganga, ariko 32 muri bo bamaze gusezererwa kuko batari bafite ibikomere bikomeye.”

Iyo ndege yakoze impanuka yari itwaye abagenzi 72 n’abakozi bane. Ni iyo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 ikorwa n’isosiyete Jazz Aviation LP.

Nyuma y’iyi mpanuka, ikigo gishinzwe ingendo zo mu kirere muri Amerika cyahise gifata icyemezo cyo guhagarika indege zose zari ziteganyijwe kugwa cyangwa guhaguruka kuri iki kibuga cy’indege nibura kugeza Saa Munani z’amanywa ku isaha yo mu Burasirazuba bwa Amerika.

Ibi byateje ihagarara ry’ingendo zo mu kirere nyinshi aho izirenga 400 zahagaritswe.

Ikibuga cy’indege cya LaGuardia kiri mu by’ingenzi cyane muri Amerika, kuko ku munsi gisanzwe kinyurwaho n’indege zibarirwa muri 900.

Inzego zitandukanye zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane andi makuru kuri iyo mpanuka.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.