Nyamasheke: Akurikiranyweho gusambanya umwana w’umugore we

174

Kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha( RIB)  ya Macuba mu Karere ka Nyamasheke, hafungiye Karera Emile w’imyaka 30 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 w’umugore bashakanye.

Bivugwa ko Karera yasambanyije uyu mwana ahengereye nyina yagiye kurwaza nyinza mu Bitaro bya Kibogora.

wo mu Mudugudu wa Rutaragwe, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 umugore we yahashakanye,ahengereye uwo mugore  arwaje nyina mu bitaro bya Kibogora.

Umwe mu bayobozi muri uyu Mudugudu wa Rutaragwe, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke byabereyemo, yavuze ko uyu mugabo n’umugore yangirije umwana yashakanye basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba bamaranye imyaka irindwi.

Muri iyo myaka babyaranye abana batatu bato, ariko uwo mukobwa nyina yashakanye we akaba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Uyu mwana uwo yitaga se, yamubwiye ko ubwo nyina adahari agomba kujya amusanga mu cyumba cye bakararana agasimbura nyina udahari.

Ati: “Umwana yarabyanze, umugabo ageze aho ahengera abo bana bandi batatu bato be basinziriye, afata uwo mukobwa amujyana mu cyumba cye, amubwira ko nataka amwica, umwana abura uko agira aremera uyu yita se aramusambanya.

Yongeyeho ati: “Byamenyekanye umwana azindukiye kwa Mudugudu amutekerereza uko byagenze, Mudugudu atanga amakuru uyu mubyeyi gito abaturage baje kumureba no kumubaza ku by’ayo mahano ashinjwa n’uyu mwana, ariruka ngo acike, abaturage bamwirukaho  arafatwa agezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba, umwana agezwa kwa muganga.”

Umuturage w’uyu Mudugudu na we, yavuze ko bibabaje cyane kubona uwakabereye umubyeyi uyu mwana ari we umwangiza, asaba ko icyaha nikimuhama azahanwa by’intangarugero.

Ati: “Mu by’ukuri umwana bari bamaranye imyaka 7 amurera, umwana amwita se, ntitwabura kumufata nk’umubyeyi we kuko ari we yabonaga anamwita iryo zina. Kuba ari we uhindukira akamwangiza ni amahano ndengakamere. Icyaha nikimuhama azabihanirwe rwose ibi bintu si iby’i Rwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Munezero Ivan avuga ko bikimara kumenyekana uwo mugabo yatawe muri yombi, umwana ajyanwa mu Bitaro bya Kibogora kuri Isange One Stop Center.

Ati: “Ni amahano. Yagombye gufata uriya mwana nk’uwe kuko niba yaremeye gutwara nyina bagasezerana byemewe n’amategeko, akahamuzana, akanahabyarira abandi bana, yagombye kubafata kimwe. Guhengera nyina arwaje umubyeyi mu bitaro akamusambanya, birababaje cyane. Dutegereje icyemezo cy’ubutabera umwana akarenganurwa.”

Yasabye ababyeyi b’abagore bashakana abana b’abakobwa kujya babakurikiranira hafi umunota ku wundi, cyane cyane nk’uko baba bamaze igihe badahari.

Yanasabye abagabo bemera gushaka abagore bafite abana b’abakobwa kwemera kurera neza abo bana baje babasanga, aho kugira ngo babangirize ahazaza kandi na bo barimo kubyara.

Comments are closed.