Umuhungu wigaga muri RP Tumba College yasanzwe mu nzu we n’umukobwa wari wamusuye bapfuye

197

Umuhungu wigaga muri Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro ishami rya Tumba mu Karere ka Rulindo yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo amanitse mu nzitiramibu yapfuye ndetse n’umukobwa wari waje kumusura na we aryamye hasi yapfuye.

Ibyo byabaye kuri uyu wa 24 Werurwe 2026 aho uwo umuhungu yari acumbitse hafi y’iryo shuri.

Uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere w’ibijyanye na ‘Information Technology’ muri RP Tumba College gusa uwo mukobwa wari wamusuye ntibiramenyekana niba na we yari umunyeshuri.

Umukozi ushinzwe Inozamububanyi muri RP Tumba College, Nkusi Moses yahamirije IGIHE dukesha ayab makuru ko uwo muhungu wasanzwe yapfuye yari umunyeshuri wabo gusa ko amakuru menshi agishakishwa.

Ati:“Ni umuhungu n’umukobwa basanzwe muri ‘ghetto’ umuhungu yabagamo inyuma y’ikigo bapfuye. Abahageze basanze bari bifungiranyemo imbere hariho n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri wacu ariko umukobwa ntituramenya neza niba yigaga hano.”

Nkusi yongeyeho ko basanze umuhungu amanitse mu nzitiramibu bisa n’aho yiyahuye na ho umukobwa we aryamye hasi.

Ati “Iyo ‘ghetto’ yari iy’umuhungu basanze amanitse mu nzitiramibu hejuru ariko umukobwa we ari hasi ariko na we yapfuye.”

Ubwo uwo mukozi yaduhaga ayo makuru ku gicamunsi cy’iyi tariki ya 24 Werurwe yavuze ko inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi zari zamaze kuhagera ngo zikurikirane icyo kibazo hamenyekane ukuri kose kuko n’imirambo y’abo bombi yari igihari.

Gusa yagaragaje ko ari igihombo kubona abantu babiri bashobora kuba ari abanyeshuri bombi bapfira rimwe ndetse yihanganisha imiryango yabo.

Comments are closed.