Ibikomoka kuri peteroli byazamutse nyuma y’aho Iran yanze ibiganiro bitaziguye n’Amerika
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isi byongeye kuzamuka ku masoko mpuzamahanga mu gitondo cyo kuri uyu wa kane muri Aziya. Ibi bibaye nyuma y’aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani avuze ko igihugu cye “ubu nta mugambi wo kuganira” n’Amerika gifite.
Ku wa gatatu, Minisitiri Abbas Araghchi yabwiye ibitangazamakuru bya leta ko ubutumwa bwahererekanyijwe hagati ya Tehran na Washington “bunyujijwe mu bihugu by’inshuti,” kandi ko ibyo bidasobanuye ko hari ibiganiro biri kuba.
Mu gusubiza, Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko abategetsi ba Irani “batinya” kwemera ko bari mu biganiro.
Brent crude (bumwe mu bwoko bw’ibiva kuri peteroli)yazamutseho 1.6% igera ku madolari 103.85 y’Amerika, naho West Texas Intermediate (ubwoko bw’ibiva kuri peteroli bikoreshwa cyane muri Amerika) izamukaho 1.4% igera ku madolari 91.61.

Comments are closed.