Yakatiwe gufungwa imyaka 6 nyuma yo kwanga kubana n’umugabo wamwishyuriye amashuri
Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’imukobwa witwa Kyarikunda ufite imyaka 22 y’amavuko yakatiwe n’inkiko zo muri icyo gihugu igihano cyo gufungwa imyaka itandatu yose nyuma y’uko uyu mukobwa yanze kubana na Bwana Richard Tumwie wari waramwishyuriye amafaranga y’ishuri, undi yabona ayarangije akamutera uw’inyuma.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yahamijwe icyaha cy’ubuhemu no kutubahiriza amasezerano yagiranye n’umuntu. Bivugwa rero ko bombi bari baragiranye amasezerano yanditse mu mwaka wa 2018, aho uyu mugabo yemeye kwishyura amafaranga y’ishuri y’uno mukobwa maze nawe yemera kuzabana na Richard nasoza amashuri, ariko akiyarangiza, nyamukobwa yabwiye uwo mugabo ko adashobora kubana nawe n’iyo byagenda bite.
Mu rukiko Bwana Richard yagize ati:”Twarabyemeranijwe ko ngiye kwishyura school fees yose n’ibijyana nayo, ubwo harimo amakayi n’ibindi, kandi inyandiko zirahari, ariko akimara kuyarangiza namusabye ko twashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano twagiranye arabyanga, ambwira ko n’iyo nabigenza nte adashobora kubana nanjye, kandi acyiga twari inshuti nziza”
Uru rubanza rukimara kwanzurwa, rwateje impaka zitari nke mu gihugu cya Uganda, hari abemeza ko urukiko rwabyitwayemo neza kuko byagabanya ubuhemu abakobwa bakorera abagabo hanze aha, ariko hari n’abandi babinenze bavuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’amahitamo y’umuntu.
Comments are closed.