Ubusesenguzi: Uruhare rwa Siporo n’imyidagaduro mu iterambere ry’ubukungu mu Rwanda
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo n’ibikorwa mpuzamahanga, siporo n’imyidagaduro biri kwigaragaza nk’imwe mu nkingi nshya zitezweho gutanga umusaruro ugaragara mu bukungu. Ariko nubwo imibare igaragaza izamuka ry’amafaranga ava muri uru rwego, haracyari impaka ku nyungu zarwo ku baturage basanzwe.
Raporo z’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) zigaragaza ko ubukerarugendo bwinjirije igihugu arenga miliyoni 647 z’amadolari mu 2024, aho siporo ifitemo uruhare rufatika binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku mikino (sports tourism).
Kwamamaza igihugu binyuze muri siporo
Mu myaka ishize, u Rwanda rwashoye imari mu kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, ifitanye amasezerano n’amakipe akomeye ku isi nka Arsenal F.C. na Paris Saint-Germain F.C..
Ibi byafashije kongera kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gukurura abakerarugendo benshi.


Umusesenguzi mu bukungu, Jean Paul Nkurunziza, agira ati:
“Kwamamaza igihugu binyuze muri siporo ni ishoramari rirambye. Nubwo ritahita ribyara inyungu zigaragara ako kanya, ritanga umusaruro mu gihe kirekire binyuze mu bukerarugendo n’ishoramari.”
Imikino mpuzamahanga n’inyungu zayo
U Rwanda rwakiriye ibikorwa byinshi bya siporo mpuzamahanga, birimo amasiganwa y’amagare ya Tour du Rwanda, FIFA series aherutse kubera mu Rwanda, n’andi marushanwa akurura abashyitsi baturuka hirya no hino ku isi.
Aya marushanwa atuma amahoteli yuzura, ubwikorezi bwiyongera, ndetse na bamwe mu bacuruzi bato bato bakabona abakiliya benshi.
Nk’uko bitangazwa n’abakora mu rwego rw’amahoteli i Kigali, igihe cy’amarushanwa akomeye kiba ari “peak season” itanga inyungu zigaragara.
Imyidagaduro n’inama mpuzamahanga
U Rwanda rwabaye kandi igicumbi cy’inama n’ibitaramo mpuzamahanga bibera muri Kigali Convention Centre, bikurura abashyitsi benshi.
Mu 2023, inama n’ibikorwa mpuzamahanga byinjirije igihugu miliyoni zisaga 90 z’amadolari, bigaragaza uruhare runini rw’uyu murenge mu kuzamura ubukungu.

Ese inyungu zigera ku baturage bose?
Nubwo imibare igaragaza iterambere, bamwe mu baturage n’abasesenguzi bagaragaza ko inyungu zitaragera kuri bose.
Umucuruzi ukorera hafi ya stade i Remera yagize ati:
“Iyo hari imikino ikomeye, tubona abakiriya benshi. Ariko iyo irangiye, ibintu bisubira uko byari bisanzwe.”
Ibi byerekana ko inyungu za siporo n’imyidagaduro zigira igihe gito ku rwego rw’abaturage bamwe.
Imbogamizi n’icyakorwa
Abasesenguzi bagaragaza ko hari imbogamizi zirimo:
- Kuba siporo ikiri ku rwego rudatanga akazi gahoraho ku bantu benshi
- Kubura ishoramari rihagije mu guteza imbere impano z’imbere mu gihugu
- Kudahuza neza siporo n’izindi nzego z’ubukungu
Basaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere amarerero y’abakinnyi, kongera ibikorwa bya siporo byo mu gihugu imbere, no gufasha urubyiruko kubona amahirwe mu myidagaduro.
Icyerekezo kiri imbere
Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukomeza guteza imbere siporo nk’urwego rw’ubukungu, binyuze mu kongera amarushanwa mpuzamahanga no gushora imari mu bikorwaremezo.
Iyo ntego ijyana no kongera uruhare rwa siporo mu bukungu no guteza imbere imirimo ijyanye na yo.
Siporo n’imyidagaduro mu Rwanda biri mu nzira yo kuba inkingi ikomeye y’ubukungu, zifasha igihugu kwinjiza amafaranga no kumenyekana ku isi. Icyakora, ikibazo gisigaye ni ukureba uko inyungu z’iri terambere zagera ku banyarwanda benshi kurushaho, aho kuguma mu bikorwa binini by’ishoramari gusa.
Comments are closed.