Portugal: Leta yafatiriye indege ya Jean Pierre Bemba kubera amadeni y’ikibuga cy’indege.

151

Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya Jean-Pierre Bemba, Minisitiri w’Ubwikorezi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), yafatiwe muri Portugal. Iyi ndege yari imaze imyaka 19 iparitse ku kibuga cy’indege cya Faro, aho bivugwa ko yari isigaye yangirika buhoro buhoro.

Jean-Pierre Bemba yari yarahawe igihe ntarengwa n’urwego rushinzwe iby’indege muri Portugal cyo kuba yayisubiza mu bikorwa mu minsi 60, kandi asabwa no kwishyura amafaranga y’igihe yari imaze ihaparitse, bitaba ibyo akayamburwa. Icyo gihe ntarengwa cyararangiye, bituma iyi ndege ifatwa.

Iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe. Kubera ko Jean-Pierre Bemba atubahirije ibyo yasabwaga n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Faro, indege ye — Boeing 727-100 — yatangajwe ko yafashwe ku mugaragaro.

Uyu muyobozi wungirije wa Guverinoma ya RDC ushinzwe ubwikorezi yari yahawe igihe cy’iminsi 60 cyo gukura iyo ndege aho yari iri, ndetse no kwishyura amafaranga y’igihe yari imaze iparitse mu gihe cy’imyaka 19. Ayo mafaranga agera hafi kuri miliyoni imwe y’amayero.

Iyi nkuru yatangiye mu mwaka wa 2008, muri uwo mwaka, urukiko rwari rukurikiranye Jean-Pierre Bemba mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), ubushinjacyaha bwari bwasabye ibihugu bitandukanye gufatira no guhagarika imitungo ye. Ni muri urwo rwego indege ye yari iri i Faro yahise ihagarikwa. Gusa, kuba yarahamaze igihe kirekire byafashwe nko kuyihaparika mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Portugal, nyuma y’uko hashyizweho itegeko rishya rigenga indege zisigara mu bibuga by’indege.

Jean-Pierre Bemba ntiyifuje kugira icyo abivugaho, ariko abo hafi ye bavuga ko iki kibazo cyatewe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, bityo rukaba ari rwo rukwiye no kuryozwa ingaruka zose zacyo, harimo n’amafaranga y’iyo ndege yamaze iparitse. Ibi babivuga bashimangira ko mu mwaka wa 2018, Jean-Pierre Bemba yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

Comments are closed.