Rwamagana: Theophile w’imyaka 39 yishwe atemaguwe na muramu we

151

Umugabo witwa Ngezahoguhora Theophile yaraye yishwe atemaguwe na muramu we (Umugabo wa mushiki we) ubwo yageragezaga kujya guhosha amakimbirane hagati yabo.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Munyaga, mu kagari ka Nkungu aravuga ko ahagana saa tanu z’ijoro ryakeye kuri uyu wa 7 Gicurasi umugabo witwa Habimana Eugene w’imyaka 45 yishe atemaguye muramu we (Musaza w’umugore we) witwa Theophile Ngezahoguhora uri mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko babanaga mu rugo.

Amakuru ava mu baturanyi b’uwo muryango avuga ko mui ijoro ryo kuri uyu wa kane ushira uwa gatanu taliki ya 7 Gicurasi ahagana saa tanu z’ijoro bumvise urusaku mu rugo kwa Bwana Habimana, bamenya ko ari intonganya uwo mugabo we ari kugirana n’umugore we, bagerageza gutabara, ariko basanga byacitse kuko byari bimaze kuba bibi cyane.

Amakuru yizewe indorerwamo.com yabonye, avuga ko Bwana Habimana yatonganye n’umugore we Anne Marie Nyiransabimana bigera aho amutema mu mutwe no mu biganza, ariko uyu mugore abasha kumucika yirukankira mu ngo z’abaturanyi, akimara guhunga, musaza we Theophile wabaga mu nzu yo ku ruhande yasohotse yinjira mu nzu aho amakimbirane yaberaga, maze muramu we ariwe Habimana ahita amukingirana mu nzu maze aramutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Kugeza ubu ntiharamanyekana impamvu y’ayo makimbirane, gusa amakuru avuga ko umubiri wa nyakwigendera ukiri aho mu rugo, mu gihe uwakoze icyo cyaha amaze gushyikirizwa inzego z’umutekano zibishinzwe.

Abaturanyi baravuga ko uw muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ko warangwaga n’amakimbirane ya hato na hato.

Comments are closed.