Karongi: Abakozi batatu barimo abafungiye umuturage mu kagari birukanywe burundu mu kazi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwirukanye burundu abakozi batatu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi arimo no gufungira umuturage ahakorera akagari.
Abo ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamina mu Murenge wa Murundi, Umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga umutekano wakoreraga muri uwo murenge n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, Umuhoza Pascasie, yavuze ko abo bakozi birukanywe nyuma y’aho akanama gashinzwe imyitwarire kari kamaze igihe gasuzuma imyitwarire yabo, kagasanga amakosa bakoze akwiriye guhanishwa gusezererwa burundu mu kazi.
Ati “Hari igihe umukozi akora amakosa mu kazi ariko rimwe na rimwe ayo makosa akaba yavamo n’ibyaha. Gitifu w’Akagari ka Kamina n’Umudaso bafashe umuturage bamufunga mu buryo butemewe. Niyo makosa yo mu kazi bakurikiranyweho, nyuma y’uko akanama gashinzwe imyitwarire gasuzumye dusanga itegeko rivuga ko birukanwa, dukurikiza icyo itegeko rivuga”.
Uwo muturage wafungiwe mu Biro by’Akagari ka Kamina yari yafatanywe kanyanga, afungirwa mu biro by’akagari yambaye amapingu mu gihe ubusanzwe bitemewe gufungira umuturage mu kagari ndetse n’urwego rwa DASSO rukaba rutemerewe gutunga amapingu, bivuze ko uwo mukozi wa DASSO yari atunze amapingu mu buryo butemewe.
Undi wirukanywe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, wari uherutse gufungurwa.
Uyu yafunzwe nyuma y’aho inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano zifashe umuturage waguraga amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe zigasanga muri telefone ye harimo ubutumwa yandikirwaga n’Umuyobozi w’Akagari amuburira ko bagiye kumufata.
Umuhoza yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yirukanywe mu kazi azira kumena ibanga ry’akazi.
Ati “Turasaba abakozi b’Akarere kubaha akazi n’inshingano dufite kuko twatumwe ku baturage no gukora inshingano zacu neza. Nta mpamvu yo kugira ngo niba hari (umuturage) wakoze ikosa ahutazwe”.
Hari amakuru avuga ko umuturage wafungiwe mu Biro by’Akagari ka Kamina, Gitifu na DASSO bamwatswe ibihumbi 100 Frw kugira ngo bamufungure.
Umuhoza yibutsa abakozi b’Akarere ko Urwego rw’Akagari rudafunga, ko abo bakozi bagombaga gukorana n’izindi nzego.
Ati “Icyo nasaba abakozi bagenzi banjye ni uguhagarara mu nshingano neza, kandi ibyo umuntu adasobanukiwe agasobanuza. Umuntu icyo yatumwe gukorera abaturage akaba aricyo abakorera. Dukwiye kuba duha agaciro akazi dukora. Akazi iyo ugakoze neza ugakuriramo kandi ukaba ukorera igihugu”.
(Src:Igihe.com)
Comments are closed.