Bwana UWIHOREYE yiyahuye nyuma yo kumenya ko uwo bari kuzarwubakana yarongowe n’undi mugabo

17,440
Ibiro bishya by

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yiyahuye arapfa nyuma yaho amenyeye ko umukobwa bateganyaga kurushinga yarongowe n’undi mugabo.

Bwana UWIHOREYE Jean Bosco w’imyaka 24 wari utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Murama akagari ka Muko, mu mudugudu wa Rebezo, yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukobwa bari kuzarushingana amaze kurongorwa n’undi mugabo.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Igihe.com dukesha iyi nkuru, aravuga ko Fiancée wa UWIHOREYE yagiye gusura undi musore maze umwanzuro wa Leta wo guhagarika ingendo umusangayo maze abura uko ataha niko guhita afata umwanzuro wo kugumayo ahita aranarongorwa.

Amakuru akigera kuri UWIHOREYE J.Bosco, yahise arengwa n’umujinya niko guhita ajya kwijugunya mu cyuzi cya Rwinkwavu, kugeza ubu umurambo we ukaba utaraboneka.

Ano makuru yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa MURAMA Mutuyimana Pauline, yavuze ko kuwa gatandatu taliki ya 6 Kamena 2020 aribwo umuntu yahamagaye nyakwigendera Uwihoreye J.Bosco, amubwira ko umukobwa bari bafitanye umushinga w’ubukwe corona-19 yamusanze ku wundi musore, nyuma akabura uko ataha, maze agahitamo kwibera umugore we kuko atari kubona uko ataha, Uwihoreye akimara kumenya iyo nkuru mbi, yahise afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Madame Pauline yavuze ko Uwihore nta kindi kibazo yari asanzwe afite nk’uko ababyeyi be babitangaje, bavuze ko mbere y’uko ajya kwiyahura yabanje kubanyuraho aho bari bari gutema amasaka maze ababwira ko hari umuntu umuhamagaye maze amuhuza n’umukobwa bavugana akamusaba imbabazi amubwira ko yagiye gusura umusore maze akagumayo.

Comments are closed.