Nyina wa Prezida NKURUNZIZA nawe ngo yaba amaze kwitaba Imana nyuma y’urupfu rw’umuhungu we
Amakuru afitiwe gihamya aremeza ko nyuma y’urupfu rwa Prezida Pierre NKURUNZIZA, mama we umubyara nawe yitabye Imana
Nyuma y’aho inkuru ibaye kimomo ko uwari Prezida w’U Burundi PIERRE NKURUNZIZA yitabye Imana azize indwara y’umutima nkuko byatangajwe na Guverinoma y’i Burundi, kuri ubu amakuru afitiwe gihamya aturuka imbere mu nzego z’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko na nyina umubyara amaze kwitaba Imana akaba aguye mu Bitaro by’i Ngozi aho yajyanyweho ku munsi w’ejo taliki ya 9 Kamena 2020 nyuma yo kumva ko umuhungu we yitabye Imana.
Hari n’andi makuru yo kwizerwa avuga ko na Denise NKURUNZIZA nawe arembye bikomeye kuva yagera i Burundi akuwe muri Kenya aho yari arwariye.
Inkuru Ijwi rya Amerika yari yabanje kwandika mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, yavugaga ko uwo mubyeyi nawe yaba yaranduye icyorezo cya Coronavirus, abaganiriye nayo bavuze ko ejo hashize uyu mubyeyi wajyanwe mu bitaro bya Ngozi igitaraganya aho arwariye mucyumba numero 6.
Comments are closed.