Hamaze kumenyekana Radio J.Luc na bagenzi be bazerekezaho nyuma yo gusezererwa muri Radio& TV10

51,049
Kwibuka30

Nyuma yo gusezererwa kuri radio&TV10, abanyamakuru Jean Luc, Sudik,Gicumbi, na Fuadi bashobora kwerekeza kuri radio nshya igiye gufungura mu minsi ya vuba

Nyuma y’aho abanyamakuru bakunzwe cyane mu Rwagasabo mu gisata k’imikino aribo Jean Luc, Sudik, Gicumbi na Fuadi basezerewe kuri Radio na TV10, kuri ubu amakuru atari ay’ibihuha aravuga ko bano bagabo uko ari bane bagiye kwerekeza mu kindi gitangazamakuru gishya kitwa B&B FM radiyo nshya imaze no gutangaza imirongo izakoreraho hano mu Rwanda, hari andi makuru avuga ko iyo radio ari iya bwana Bagirishya Jean De Dieu uzwi nka Jado Castar, na Bayingana David bombi nabo birukaniwe rimwe muri Radio10

Hano ni mu cyumba (studio) k’iyo radio nshya ishobora gutangira kumvikana vuba

Kwibuka30

Hari n’abavuga ko icyo gitangazamakuru gishobora gutangiza na TV kikazajya kibanda cyane ku mikino n’ubusesenguzi mu bijyanye n’Imikino nk’ibisanzwe.

Amakuru ava hagati mu ndiba muri abo bashoramali, aravuga ko n’ubundi ibiganiro by’urubuga rw’Imikino bizajya bikorwa ku masaha asanzwe nk’ayo bajyaga bakora bakiri kuri Radio10 mu rwego rwo kongera kwigarurira abakunzi babo bajyaga babakurikirana kuri radio bahozemo.

Jean Luc na Gicumbi, mu Mipira iriho ikirangantego k’igitangazamakuru bagiye kwerekezamo

Kubera uburyo bano bagabo bari barigaruriye imitima ya benshi mu bijyanye n’imikino, abakunzi benshi barahamya ko radio10 izazima ndetse benshi mu bakunzi babo bakazajya babakurikira aho muri icyo gitangazamakuru berekejemo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.