“Umushahara muto wa Mwalimu uri mubidindiza ireme ry’uburezi ryifuzwa” Frank HABINEZA

8,502
Kwibuka30

Honorable Frank HABINEZA arasanga Umushahara muto wa Mwalimu uri mubidindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda

Honorable Frank HABINEZA umudepite w’ishyaka rya Green Party mu Rwanda, yatanze igitekerezo kuri komisiyo ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ubwo iyo komisiyo yagezaga imbere y’inteko rusange raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bigo by’amashuri bwari bugamije kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze mu mashuri y’u Rwanda, ni ubushakashatsi bwakozwe hagati y’amatiki 3-14 Gashyantare uno mwaka wa 2020.

Mu bitekerezo bitatu by’ingenzi Dr Frank HABINEZA yatanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Kamena, yavuze ko imibereho myiza ya mwalimu n’umunyeshuri aribyo bigomba kwitabwaho mu kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu, yavuze ko Umushahara muto wa Mwalimu nawo ushobora kudindiza ireme ry’uburezi, yagize ati:”mwalimu Ahembwa amafranga make, byaragaragaye ko ayo yongerewe atagize icyo amufasha rwose”

Kwibuka30

Frank HABINEZA yongeye avuga ko mwalimu akwiye gushyirirwaho isoko aho azajya ahahira kuri make nk’uko babikoreye abo mu nzego z’umutekano. Habineza Frank yakomeje avuga ko umunyeshuri nawe akwiye kuzajya agaburirirwa ku ishuri kuko umwana iyo ashonje adashobora kwiga neza, kubwe arasanga umwana wiga ataha akwiye kurya kabiri ku ishuri, ni ukuvuga ko agomba kunywa icyayi cyangwa igikoma mu gitondo, akongera kurya saa sita.

Umushahara wa Mwalimu ni kimwe mu bintu bimaze igihe bitavugwaho rumwe, ariko Leta yagerageje kubashyiriraho banki yabo izajya ibaha inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane ndetse ikoroshya n’uburyo bwo kubona inguzanyo nubwo bwose bamwe mu barimu basanga icyo atari igisubizo kirambye.

Hashize igihe na none ikibazo cy’ireme ry’uburezi kivugwa na benshi ndetse benshi bakemeza ko imyigishirize n’imyigire iri hasi ugereranije no mu myaka ishize.

Leave A Reply

Your email address will not be published.