Umusaruro muke watumye JOSEPH HABINEZA avanwa ku buyobozi bwa ‘Radiant yacu’ yari amazeho umwaka
Joseph Habineza wari umaze umwaka ayobora kiriya kigo, yavanywe kuri uriya mwanya mu cyumweru gishize nk’uko umuseke dukesha ino nkuru ibikesha abafite amakuru yizewe yo muri kiriya kigo cy’Ubwishingizi buciriritse.
Bivugwa ko inama y’ubuyobozi ya kiriya kigo yakoze isuzuma mu cyumweru gishize, igasanga Joseph Habineza adatanga umusaruro yifuzwagaho, igahita ihitamo kumuhagarika.
Uyu mugabo ukunze gutanga ibitekerezo mu bitangazamakuru binyuranye, mu minsi ishize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo.
Igikorwa cyo guteguza abantu ko agiye gushyira hanze indirimbo, cyakurikiwe n’icy’undi wandikiye Umuseke amusaba kuzamushyira mu mashusho y’iriya ndirimbo ndetse ngo baje no kubonana aba bombi.
Habineza Joseph AKA Joe, wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo tariki ya 28 Nzeri 2004 asimbuye Bayigamba Robert, muri Ugushyingo 2011 yeguye ku mpamvu ze bwite asimburwa na Mitali Protais.
Ku wa 24 Nyakanga 2014, Amb Joseph Habineza yaje ku rutonde rw’Abaminisitiri bari bagize Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe.
Ku wa 24 Gashyantare 2015, Ambasaderi Joseph Habineza yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’umuco na Siporo, icyo gihe hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe ko uyu mugabo atakiri muri Guverinoma.
Comments are closed.