Hamenyekanye uburyo Col Emmanuel Rugema wayoboraga RUD-Urunana yishwemo na bagenzi be.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Col. RUGEMA Emmanuel wayoboraga umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nyuma y’icyo gihe, hagiye hacicikana amakuru atandukanye avuga uburyo uwo musirikare yishwemo, ariko noneho Amakuru dufitiye gihamya aturuka muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo aravuga ko uwo musirikare wari ufite ubunararibonye mu gisirikare yishwe arashwe amasasu atatu ku mutwe bikozwe n’abasirikare bo muri uwo mutwe wa RUD-URUNANA, ibintu bamwe mu begereye uwo mutwe bavuze ko byatewe n’akagambane n’ishyari yari afitiwe na bamwe mu bo bakoranaga nawe.
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Rucuro, Gurupoma ya Binza, Lokarite ya Katwiguru aremeza ko Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be aribo ba Col Faida na Cpt Gavana barwaniraga intebe y’ubuyobozi kuva aho Col Kagoma wasimbuye Gen.Afrika Jean Michel yiciwe na FARDC, bikaba byabaye ejo kuwa 21 Ukwakira 2020.
Col FAIDA bivugwa ko ariwe watanze itegeko ryo kurasa kuri Col Emmanuel
Amakuru aturuka ahantu hizewe, aravuga ko muri uwo mutwe hari hamaze igihe hjarimo uruntu runtu ndetse n’umwuka mubi w’abatifuzaga ubuyobozi bwa Col. Emmanuel Rugema wari umaze amezi atatu gusa ahawe uwo mwanya, bamwe na bamwe ngo bashinjaga uwo mugabo kuba ngo ari umututsi wabihishemo.
Col RUGEMA yari ahagarariye inyungu za RNC muri RUD URUNANA ndetse hari amakuru avuga ko yari amaze iminsi mike avuye mu gihugu cya Uganda kuganira na bamwe mu bayobozi ba RNC babarizwe muri icyo gihugu.
Ayo makuru akomeza avuga ko ubwo Col. Emmanuel RUGEMA yari mu birindiro bye aho bita BIVAKE mu gace ka Gasharu mu mirima y’abaturage, ubwo yatewe n’agaco k’abasirikare ba RUD Urunana babarirwa muri 20, bari bayobowe n’uwitwa Lt Theodore wahise utanga itegeko ryo guhita barasa vuba na bwangu Col Emmanuel, yarashwe amasasu atatu ahita agwa aho.
Mapendo Rosine umugore wa Emmanuel Rugema, yavuze ko umugabo we yari amaze iminsi ahigwa na bagenzi be bari bafatanije urugamba.
Nyuma y’urupfu rwe, umugore we witwa Rosine MAPENDO uri i Kampala mu gihugu cya Uganda yavuze ko umugabo we yari amaze iminsi ahigwa na Col. Faida afatanije, Lt Theodore ndetse na Cpt Nshimiyimana Gavana ukuriye “Crap” muri RUD Urunana. Mu magambo y’agahinda kenshi, umugore we yavuze ko bitagiye kurangirira hano ko nabo bazihora uko bizagenda kose.
Capitaine Nshimiyimana uri inyuma y’urupfu rwa Emmanuel Rugema
Col RUGEMA yavutse mu mwaka wa 1970 avukira mu nkambi ya Nakivale mu gihugu cya Uganda, mu mwaka wa 1990 yinjiye muri RPA, nyuma y’intambara yo kubohoza igihugu, Col Emmanuel Rugema n’umuryango we batuye mu cyahoze ari Komini Muvumba muri perefegitura ya Byumba. Mu mwaka wa 2004 wari mu gisirikare cy’u Rwanda yari afite ipeti rya Sergent yatorotse igisirikare yerekeza mu kiswe AN IMBONEZA, ingabo z’umwami Kigeli V Ndahindurwa
Umutwe wa AN IMBONEZA waje kwihuza n’umutwe wa RUD Urunana mu mwaka wa 2005.
Col RUGEMA yashinjwaga ibitero byabaye mu mwaka ushize i Kinigi mu Karere ka Musanze, ibitro byahitanye abasivili 19 bose.
Col Rugema Emmanuel asize umugore umwe n’abana batatu bose i Kampala muri Uganda.
Comments are closed.