Tanzaniya yahawe inkunga yo kugura ibikoresho byo kuzimya umuriro ku musozi wa Kilimandjalo

10,214
Kwibuka30

Tanzaniya yahawe inkunga yo kugura ibikoresho byo kuzimya umuriro ku musozi wa Kilimandjalo

Ambasade y’Ubushinywa yahaye Ikigo k’ikigihu gishinzwe amaparike muri Tanzaniya  inkunga ya miliyoni 150 z’Amashiringi ya Tanzaniya (angana na 630,65976.18Rwf) yo kugura ibikoresho byo kwifashisha mu kuzimya umuriro wibasiye umusozi wa Kilimandjaro.

Kwibuka30

Ambasadari w’Ubushinwa muri Tanzaniya Wang Ke yavuze ko kubw’umubano mwiza wa Tanzaniya n’Ushinwa, Ubushinwa  bwazirikanye umuhate wa Guverinoma yaTanzaniya mu kurinda uduce tumwe na tumwe kuba twafatwa n’umuriro wibasiye uyu musozi wa mbere muremure muri Afrika.

Yagize ati:”Twasanze ari iby’agaciro guhuza imbaraga na Tanzaniya mu guhangana n’izi ngoranye zaje zitunguranye. Turabizi hari abantu bari gukora uko bashoboye kugira ngo bahashye uyu muriro, kandi hari ibikoresho bakeneye byabafasha muri iki gikorwa, niyo mpamvu twatanze iyi nkunga”.

Umuyobozi w’ikigihu gishinzwe amaparike muri Tanzaniya Heman Batiro yavuze ko iyi nkunga iziye igihe kuko ibikorwa byo kuzimya uyu muriro bigikomeje.

Ku italiki 11 Ukwakira nibwo umusozi wa kilimandjaro wibasiwe n’inkongi y’umuriro kuva icyo gihe hatangira ibikorwa byo kuwuzimya bigikomeje kugeza ubu. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.