Nyanza: Bamwe mu baturage barinubira abayobozi babashyira mu byiciro by’ubudehe ku ngufu
Bamwe mu baturage baravuga ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe ku ngufu.
Hashize iminsi Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu iri mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, bigakorerwa mu midugudu no mu tugari twose tw’igihugu, mu ijambo rye, Bwana SHYAKA Anasthase yavuze ko bino byiciro bishya bizakorwa ku buryo buhuje neza n’imibereho y’umuturage hatabayemo kwwibeshya kuko haramutse habayemo kwibeshya byica igenamigambi ya Leta.
Bwana SHYAKA ANASTHASE yavuze ko amakuru arebana n’imibereho y’umuturage azajya atangwa n’abaturanyi be nawe ubwe, nta ruhare rw’inzego z’ibanze, ariko ubwo bimeze bityo, hari tumwe mu duce two mu Karere ka Nyanza aho abaturage bakomeje kwinubira uburyo icyo gikorwa kiri gukorwa.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere Ka Nyanza utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko hari abayobozi bari kubashyira mu byiciro by’ubudehe bishya uko bishakiye, batarinze no kubaza, ahubwo bakaza kumenyeshwa gusa ko babahitiyemo ikiciro runaka, ibintu basanga atari byo, uyu muturage yagize ati:”…nkanjye kuwa kane ku munsi w’isoko, nari nagiye guca inshuro mu mugi kubera ko ari umunsi w’isoko, naratashye ngeze mu rugo nsanga banshyize mu kiciro cya “C”, nabajije umuyobozi w’isibo ndimo ambwira ko mu kagali bamubwiye ko byihutirwa ko agomba gutanga ayo makuru kuko babishaka byihutirwa, ubwo ahita ampitiramo ikiciro cya C“
Undi witwa MPAYIMANA ati:”Jye ubwanjye nari mpibereye gitifu ubwe yaraje, ntiyambaza, yaje afite agakayi, abaza numero z’irangamutu gusa ahita aragenda, bukeye tubona twes badushyize mu kiciro cya C, kandi rwose urebye abenshi mubo yanditse ntibakwiye kuba muri icyo kiciro pe
Ku murongo wa terefoni, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma Bwana NGILIMANA David yatubwiye ko ayo maakuru atariyo, yagize ati:”Ibyo bintu ntibyigeze biba, nta muntu waba warashyizwe mu kiciro adakwiye kuko amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu isibo rimwe” Bwana David yakomeje avuga ko abaturage benshi baba bifuza kujya mu kiciro cya D kandi atariho bakwiye kuba bari, ati:”Abenshi bifuza ko bajya mu kiciro cya D, kandi ntibishoboka, n’abafite ubushobozi bifuza kubarwa nk’abadafite icyo batunze“
Undi witwa Kamaliza utuye mu kagali ka GACU mu murenge wa RWABICUMA yatubwiye ko yashyizwe mu kiciro cya B kandi yari yagiye kwa muganga, yagize ati:”Jyewe nazindukiye kwa muganga gukingiza umwana, ngarutse nsanga ngo bavuye mu rugo, umwana abaha irangamuntu yanjye, bahita bamubwira ngo aze kumbwira ngo nashyizwe kiciro cya B”
Usibye muri uwo murenge wa Rwabicuma, hari abandi baturage bo mu murenge wa Busasamana muri ako Karere ka Nyanza, mu Kagari ka Kavumu nabo bavuga ko bari gushyirwa mu byiciro ku ngufu, twagerageje gushaka Umunyamabanga w’Umurenge wa Busasamana ariko ntitwabasha kumubona.
Comments are closed.