Aba Rayons bakoze akarasisi kuri Sitade bifuriza isabukuru Perezida Kagame wujuje imyaka 65

12,203
Kwibuka30

abafana b’ikipe ya Rayon sport bakoze akarasisi mu mukino hagati bifuriza isabukuru nziza y’amavuko perezida Kagame.

Abakunzi n’abafana b’ikipe ya Rayon Sport bakoze agashya ubwo bari muri sitade ya Kigali mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga ikipe yabo na Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi. Ubwo umukino wageraga ku munota wa 65 mu gice cya kabiri, abafana bahugurukiye rimwe, bakora akarasisi bafite ifoto ya perezida Kagame mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 yujuje none ku cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2022.

Kwibuka30

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sport yagize ati:”Twahisemo guhagurukira rimwe kuri uriya munota kuko n’ubundi ariyo myaka yujuje, aba Rayon turazirikana uruhare rwe ntageraranywa mu iterambere n’amahoro dufite, dutewe ishema nawe.”

Twibutse ko uwo mukino warangiye n’ubundi ikipe ya Rayon sport itahanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego bitatu ku busa bwa Espoir FC, bituma iyo kipe y’ubukombe ikomeza kuba ku mwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa Shampionnat y’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.