Bamwe mu baganga batangiye kwiba inkingo za Covid-19 bakaziha abo bafitanye isano

8,216

Umuganga yibye inkingo za Covid-19 zari...

Uyu mu dogiteri witwa Dr Hasan Gokal akurikiranyweho icyaha cyo kwiba agacupa karimo doze 9 z’urukingo rwa Covid-19 rwari rugenewe abababaye kurusha abandi ajya kurwihera abagize umuryango we n’inshuti ze.

Uyu muganga yibye uru rukingo kuri site yo mu gace ka Houston muri Texas,US kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize arangije ajya kurwihera abamukomokaho n’inshuti ze.

Umucamanza witwa Kim Ogg wo mu karere kitwa Harris County yavuze ko uyu muganga yahamwe n’iki cyaha bituma yirukanwa burundu ku kazi kubera ubunyamwuga buke.

Umushinjacyaha yavuze ko Dr Gokal akimara kwiba aka gacupa karimo inkingo 9 yahise abeshyera uwo bakorana ko ariwe mujura nawe ahita ajya kurega k’umucungamutungo wahise atangiza iperereza ryafashe uyu Gokal ahita yirukanwa ku kazi.

Madamu Ogg yavuze ko Dr Gokal yibye uru rukingo bituma abarukeneye cyane batarubona.Ati Yatesheje agaciro akazi ke ashyira abagize umuryango we n’inshuti ze ku mwanya wa mbere bituma yica amategeko.Ibyo yakoze ntabwo aribyo ariyo mpamvu yakurikiranwe n’amategeko.”

Uwitwa Paul Doyle wunganira Dr Gokal yavuze ko umukiriya we yari mu kuri kuko iyo ataruha abagize inshuti ze n’umuryango we rwari guta igihe.

Ati Dr Gokal n’umukozi wa rubanda ndetse yari ahangayikishijwe nuko urwo rukingo rwari guta igihe rudahawe abarukeneye ariyo mpamvu yaruhaye abujuje ibisabwa byo kurufata.”

Dr Gokal nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cy’umwaka n’amande ya $4,000 (£2,950).

Comments are closed.