Abagera kuri 14 bishwe n’ubushyuhe ubwo bari mu mutambagiro mutagatifu i Maka

220
Kwibuka30

Abantu bagera kuri 14 bari baragiye gukora umutambagiro mutagatifu mu gihugu cya Arabiya Saudite barapfuye bazize ubushyuhe bwinshi buri muri icyo gihugu.

Abategetsi bavuze ko Abanya-Jordan nibura 14 bapfiriye mu mutambagiro wa kisilamu wa Hajj muri Arabie Saoudite (Saudi Arabia) kubera ubushyuhe bwinshi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Jordan yavuze ko abaturage bayo 14 bapfuye “nyuma yo kugira ubushyuhe bwo mu mubiri buri hejuru ya dogere 40C bivuye ku bushyuhe bukabije”, ndetse ko abandi 17 batangajwe ko baburiwe irengero.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko umuryango w’ubutabazi wo muri Iran wa Croissant-Rouge wemeje ko Abanya-Iran batanu bari bari mu mutambagiro na bo bapfuye, ariko ntiwasobanuye uburyo bapfuye.

Abategetsi bo muri Jordan (Jordanie) bavuze ko hakomeje gushakishwa abo baburiwe irengero.

Mu itangazo, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Jordan yavuze ko irimo gukorana n’abategetsi bo muri Arabie Saoudite ku buryo bwo gushyingura cyangwa gutahukana imirambo y’abapfuye, bijyanye n’ibyifuzo by’imiryango yabo.

Hajj ni rimwe mu materaniro manini cyane ku isi. Abategetsi bo muri Arabie Saoudite bavuga ko abantu barenga miliyoni 1.8 ari bo bari mu mutambagiro w’uyu mwaka.

Ariko uyu mutambagiro ufite amateka yo kubamo amakuba ahitana ubuzima bw’abantu, harimo nko gupfira mu mibyigano no mu miriro yibasira amahema. Ariko kuva mu myaka myinshi, ingorane ikomeye iterwa n’ubushyuhe bwinshi.

Mu cyumweru gishize, ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 46 (46C), bituma imihango myinshi ikorerwa hanze, n’iy’abantu bagenda n’amaguru, igorana, cyane cyane ku bageze mu zabukuru.

Kwibuka30

Ayman Ghulam, umukuru w’ikigo cy’iteganyagihe cya Arabie Saoudite, aherutse kuburira ati: “Ikirere cyitezwe muri Hajj y’uyu mwaka kizabamo inyongera rusange y’ubushyuhe ya dogere [Celsius] ziri hagati ya 1.5 na 2 hejuru y’ubushyuhe busanzwe i Mecca n’i Medina.”

Iyo mijyi ibiri ni yo zingiro ry’ibikorwa by’umutambagiro w’iminsi itanu wa Hajj.

Ikigo cy’ubuvuzi kiri hafi y’umusozi wa Arafat cyakiriye abantu 225 bagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi mu mubiri, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Arabie Saoudite.

Neron Khan, Umunya-Canada w’umugore uri muri uwo mutambagiro, yabwiye AFP ati: “Biragoranye cyane ku mubiri, ariko birimo imbaraga nyinshi za roho [z’umwuka].”

Khan yongeyeho ko mu mihango imwe n’imwe, yagize ikibazo cy'”umunaniro ukabije utewe n’ubushyuhe”.

Uyu mutambagiro uzarangira ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Abategetsi bo muri Arabie Saoudite bavuga ko nk’imwe mu ngamba zo kugabanya ubushyuhe, bashyizeho uduce twinshi aho ubushyuhe bugenzurirwa. Utwo duce dutangirwamo amazi, tukanatangirwamo n’inama ku bari mu mutambagiro ku buryo bwo kwirinda izuba.

Minisiteri y’ubuzima ya Arabie Saoudite yanasohoye itangazo ryo kugira inama abari mu mutambagiro, ibasaba kunywa amazi menshi no kwirinda kujya hanze mu masaha y’umunsi arimo ubushyuhe bwinshi cyane, yo hagati ya saa yine z’amanywa (10:00) na saa kumi z’umugoroba (16:00).

Mu mwaka ushize, abantu nibura 240 barapfuye. Ndetse mu mwaka wa 2015, mu byago bya mbere bibi cyane byabayeho muri Hajj, umubyigano wapfiriyemo abantu barenga 2,000.

Leave A Reply

Your email address will not be published.