Abangavu barenga 3,469 batewe inda mu gihe cya gahunda ya #gumamurugo#

11,091

Mu gihugu cya Kenya abana b’abangavu basaga ibihumbi bitatu batewe inda mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo

Ibihugu byinshi byagiye bifata imyanzuro itandukanye muri gahunda yo kwirinda ubwandu n’ikwirakwiza ry’agakoko Gatera ubwandu bwa Coronavirus, byinshi mu bihugu byagiye bifata umwanzuro wo kutemera abaturage kugendagenda, gahunda mu Rwanda yiswe #gumamurugo# aho byinshi mu bikorwa bahagaritswe. Amakuru dukesha ikinyamakuru afrikanews gikorera mu gihugu cya kenya, kiravuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Kenya health information system, bwavuze ko mu gihe guverinoma na Leta ya Kenya yafashe gahunda yo gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo, abakobwa b’abangavu biga bagera kuri 3,964 batewe inda, ubwo bushakashatsi burakomeza bukavuga ko abo bana bose bari mu kigero k’imyaka iri hagati ya 12 na 16 kandi benshi muri bo bakaba bari mu mashuri abanza.

Umuhuzabikorwa wa KHIS yavuze ko ahanini ibyo byatewe n’ababyeyi b’abana batakurikiranye abana babo muri icyo gihe cy’amezi asaga atatu Kenya yamaze muri iyo gahunda, benshi mu babyeyi ntibabashije gukurikirana abana ngo bababwirize kuguma mu ngo, ko ahubwo basohokaga bagasanga abasore mu mazu yabo akaba ari naho bagiye batererwa izo nda.

Kugeza ubu mu Rwanda nta bushakashatsi burashyirwa hanze ku bijyanye n’inda z’aba zarataye abangavu mu gihe igihugu cyubahirizaga gahunda ya guma mu rugo, ariko bamwe mu bakunze gukurikirana hafi ubuzima bw’igihugu barasanga hazaboneka inda nyinshi kuko hari ababyeyi benshi batakurikiranye abana babo, hari n’abandi bemeza ko imibare nyayo izamenyekana nyuma y’amezi icyenda uhereye mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane.

Comments are closed.