Abantu babiri baguye mu mpanuka yabereye i Save mu Majyepfo abandi barakomereka

6,718

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, ikamyo yaturukaga i Huye yagonze imodoka itwara ibicuruzwa bya Enterprise Urwibutso, uwari kumwe na shoferi ahita apfa, undi apfa ageze kwa muganga.

Bamwe mu bayibonye bavuze ko ikamyo yavaga mu Mujyi wa Huye yagonze mu rubavu rwa Daihatsu yakataga mu muhanda ishaka kujya i Save mu Karere ka Gisagara.

Abakomeretse barimo umushoferi w’imodoka y’Urwibutso, hamwe na shoferi w’ikamyo n’uwo bari kumwe ngo bajyanywe ku bitaro bya Kabutare.

Impanuka ikimara kuba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze ikora ibikorwa by’ubutabazi birimo kujyana abakomeretse kwa muganga.

Comments are closed.