Abanyarwanda 32 babaga muri Sudan bageze i Kigali

5,464

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwakiriye abantu 42 babaga  i Khartoum muri Sudani, igihugu kiri mu ntambara. Muri bo Abanyarwanda ni 32, mu gihe  10 ari abanyamahanga bakomoka mu bihugu bitanu.

Indege ya  RwandAir ni yo ibagejeje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ibavanye mu Mujyi wa Assouan mu Misiri.

Abo Banyarwanda bageze i Kigali bari kumwe n’abanyamahanga ni abo u Rwanda rwafashije kwimukira i Cairo mu Misiri mu cyumweru gishize, urugendo rwatangiye mu ijoro ryo ku wa 24 Mata 2023. 

Abo Banyarwanda na bo baje biyongera ku bandi 10 bamaze kugera mu Rwanda mu minsi ishize mu gihe hari n’abandi bahungiye mu bindi bihugu babifashijwemo n’ibindi bihugu by’inshuti n’Imiryango Mpuzamahanga.

Uwo mubare ni inyongera ku bandi amagana yafashijwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Guverinoma y’u Bufaransa hamwe n’abandi bagiye bahunga bakoresheje ubushobozi bwabo. 

Guverinoma y’u Rwanda irashimira Leta ya Misiri n’abaturage bayo bakiranye urugwiro Abanyarwanda n’abandi banyamahanga bazanye, ndetse n’ubufasha babahaye muri ibi bihe bigoranye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ibirimo kubera muri Sudani, inashimira Leta y’icyo gihugu uburyo ikomeje gufatanya n’amahanga mu guhungisha abaturage.

Minisitiri Dr. Biruta yagize ati: “Imitima yacu iri kumwe n’abaturage ba Sudani muri ibi bihe bigoye. Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gushyigikira ingamba z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango Mpuzamahanga zigamije gushakira ibisubizo mu mahoro intambara yadutse muri Sudani.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda, aheruka kuvuga ko Abanyarwanda babiri ari bo bagumye muri Sudani ku bushake bwabo. 

Ati: “Ni ho baba ndetse ni na ho bakorera, amakuru yabo arazwi n’Ambasade yacu kandi tuzakomeza gukurikirana umutekano wacu.”

Bivugwa ko umubare w’Abanyarwanda bamaze gufashwa kuva i Khartoum ubarirwa kuri 70. 

Ambasade y’u Rwanda yatanze ubutumwa ku wa 20 Mata, ko ikomeje gukurikirana imirwano ikomeje muri Sudani, isaba Abanyarwanda bari yo gushyira imbere umutekano wabo baguma mu nzu zabo. 

Intambara yatangiye mu mihanda ya Khartoum ku wa 15 Mata, nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’Umugaba w’Ingabo Gen Abdel Fattah al-Burhan n’Umuyobozi w’Ingabo z’Inkeragutabara Gen Mohamed Hamdan Daglo.

Bombi bari bafite imyanya ikomeye muri Guverinoma ya Sudani iriho, yagiyeho mu 2019 nyuma ya Ludeta yakuyeho uwari Perezida Omar al-Bashir. 

Guverinoma yari iy’inzibacyuho igizwe n’abasivili na yo yahise ikurwaho n’abasirikare bafatanyije na RSF mu 2021. 

Comments are closed.